00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abongereza bagiye kwemererwa kongera kugwana mu byano

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Gicurasi 2021 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa 17 Gicurasi abatuye u Bwongereza bashobora kongera guhoberana n’inshuti n’imiryango yabo nyuma y’igihe kirekire basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Michael Gove, yabwiye Sky News ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson agiye gutangaza iyoroshywa ry’ingamba zo kurwanya Covid-19 zizatangira kubahirizwa ku wa 17 Gicurasi.

Muri zo harimo no kuvanaho gahunda ya Guma mu Rugo bari bamazemo igihe ndetse akanatanga uburenganzira bw’uko abantu bashobora kongera kugwana mu byano bahoberana n’inshuti n’abavandimwe.

Gove yavuze ko Minisitiri w’Intebe ari butange umurongo uzakurikizwa mu guhura kw’abantu biri buze kongera gusubukurwa mu cyumweru kimwe kiri imbere.

Yagize ati “Turishimira ko gahunda yo gutanga inkingo yagenze neza mu Bwami bw’u Bwongereza kandi turashima imyumvire y’abaturage b’u Bwongereza, dushobora kugenda tworoshya ingamba gahoro gahoro.”

Nyuma ubwo uyu mugabo yaganiraga n’umunyamakuru wa BBC yamubwiye ko gahunda ikurikira yo koroshya amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ishobora kwemerera abantu kongera guhoberana.

Ati “Guhuza urugwiro, kugira umubano wa bugufi, ni ibintu twifuza kubona bigaruka hagati y’inshuti n’imiryango.” Abajijwe niba ibyo bivuze ko guhera ku wa 17 Gicurasi abantu bashobora kongera guhoberana yikirije agira ati “Yego.”

Ushinzwe ibijyanye no gusakaza inkingo muri icyo gihugu, Nadhim Zahawi, yavuze ko guverinoma iri gusuzuma niba haba ikoreshwa ry’icyangombwa cy’uko wakingiwe nk’urupapuro rw’inzira ku hantu hateranira abantu benshi.

Guhera ku wa 17 Gicurasi, muri iki gihugu abantu bazaba bemerewe kujya muri za stade kureba umupira ariko hakagabanywa umubare hagendewe ku bushobozi bw’ibyo bibuga.

Abongereza bagiye kongera kwemererwa guhoberana nyuma y'igihe bikuweho kubera icyorezo cya Covid-19

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .