Kwamamaza

Abo mu ishyaka rya Trump bamusabiye guhagarikirwa inkunga yo kwiyamamaza

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 12:29' na Philbert Hagengimana


Abayoboke b’ishyaka ry’aba-Republicains, basabye ubuyobozi bwaryo guhagarika inkunga bwageneraga Donald Trump, ngo kuko ivangura n’ubushobozi buke bishobora gutuma iryo shyaka ritsindwa amatora yo mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abarwanashyaka 70 ari bo basinye ku ibaruwa isabira Donald Trump guhagarikirwa inkunga yagenerwaga n’ishyaka mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Iyo baruwa yavugaga ko aho kugira ngo iryo shyaka rikomeze gutakaza umutungo waryo kuri Trump, ryashyira imbaraga mu gufasha abaciririste mu biyamamariza imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri iyo baruwa hari aho bagira bati “Tuzi neza ko ivangura rya Donald Trump, ubushobozi buke no kuba atajya yibaza ingaruka z’amagambo avuga, byiyongera ku kuba yaraciye agahigo ko kuba umuntu wanzwe cyane ku Isi, biganisha aharindimuka ishyaka ry’aba-republicains.”

Abadashyigikiye Trump bo mu ishyaka rye babona mu gihe yaba yibwirije akava mu matora bwaba ari uburyo buciye mu mucyo bwo kumusimbuza ariko hari impungenge ko atazabikora.

Kanda hano usome inkuru kuri amwe mu magambo ya Donald Trump atuma hibazwa uko bizamera nagera muri ‘White House’

Bamwe mu bo mu ishyaka rya Trump bafite impungenge ko ashobora kugeza ishyaka aharindimuka

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’umunsi
2016-09-27 08:20:56
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved