Abimukira basaga 14 000 bahawe ubwenegihugu bwa Amerika ku ngoma ya Trump

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Abimukira barenga ibihumbi 14 bamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butegetsi bwa Donald Trump wakunze kunenga uburyo binjira mu gihugu, anagaragaza ubushake mu ishyirwaho ry’amategeko abakumira.

Umuhango wo gutanga ubwenegihugu bwa Amerika ku banyamahanga wabaye kuri uyu wa 4 Nyakanga 2018, mu gihe Perezida Donald Trump amaze iminsi yotswa igitutu ku itegeko ryo gutandukanya abana n’ababyeyi babo binjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu buryo butemewe n’amategeko banyuze ku mupaka w’iki gihugu na Mexique.

Muri Gicurasi, Trump yatangaje ko Guverinoma ye itazihanganira abimukira batemewe n’amategeko, abana n’urubyiruko barenga 2300 batandukanyijwe n’ababyeyi babo bashyirwa mu bigo bafungiyemo, naho ababyeyi bakurikiranwaho kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibi byatumye Leta 17 ziri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zijyana mu nkiko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, kubera politiki yo gutandukanya imiryango y’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibikorwa byiswe iby’ubunyamaswa.

Muri ibi birori biba mbere na nyuma y’Ubwigenge bwa Amerika, abahawe ubwenegihugu bagaragaje ibyishimo by’ikirenga nk’ikimenyetso cy’inzozi zabo zabaye impamo.

Mu muhango wo kurahira, abaturage bashya baririmba indirimbo yubahiriza igihugu, bakavuga indahiro yo kutazagitatira n’andi magambo 140 mbere yo kugirwa abenegihugu.

Abagera kuri batandatu baturuka ku migabane itandukanye barimo Mugisha Lody Amini Mwangachuchu, Mehrnoush Zare, Parthapratim Chakraborty, ni bo bahawe ikaze muri uyu muhango ndetse n’ibihembo byo kubakira mu muryango mugari w’Abanyamerika.

Umwe muri bo Mame Fama Fall w’imyaka 20 ukomoka muri Sénégal uba muri New York yahawe ubwenegihugu yagaragaje ibyishimo by’ikirenga nk’uko CNN yabitangaje.

Yagize ati “Mba muri Amerika kuva mfite imyaka itatu. Aha ni mu rugo. Sinagombaga kugira ubwoba ko umunsi umwe nzatandukanywa n’umuryango wanjye, ngasubizwa aho navuye. Nyuma yo kumva politiki ya Trump n’ibyo atekereza ku bimukira, ababyeyi banjye bari bazi ko tugomba gushaka ubwenegihugu byihuse. Amerika si shyashya ariko nishimiye kuba mu gihugu cy’igihangange gitanga amahirwe menshi.”

Kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama 2017, politiki ze zaranzwe no gukumira umubare w’abimukira binjira muri Amerika. Muri zo harimo iteka rikumira abimukira bava muri Iran, Syria, Sudan, Libya, Yemen na Somalia, aho abaturage babyo babujijwe kujya muri Amerika mu gihe cy’iminsi 90, n’impunzi mu minsi 120.

Imibare igaragaza ko 43% by’impunzi zinjiye muri Amerika mu 2016, zaturutse mu bihugu birindwi byakumiriwe mu gihe abagera ku bihumbi 10 baturuka muri Syria batujwe muri Amerika.

Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hizihizwaga Umunsi w’Ubwigenge, tariki ya 4 Nyakanga izwi nka ‘Fourth of July’, yibutsa imyaka 242 ishize igihugu kigobotoye ingoyi y’ubukoloni bw’Abongereza, habarurwa abarenga ibihumbi 14 bamaze guhabwa ubwenegihugu ku bwa Trump.

Byari ibyishimo ku bahawe ubwenegihugu bwa Amerika
Umuryango wahawe ubwenegihugu bwa Amerika
Mame Fama Fall ukomoka muri Sénégal ari mu bahawe ubwenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza