00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinwa bahamagariwe guhunika ibyo kurya; bari kwikanga iki?

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

U Bushinwa bukomeje guhura n’uruhuri rw’ibibazo birimo ibura ry’ingufu, ikirere kibi ndetse buhangayikishijwe n’uko icyorezo cya COVID-19 gishobora gusubiza ibintu irudubi bigatuma hongera gushyirwaho ingamba zikakaye zirimo na Guma mu Rugo.

Izi mpungenge zatumye iki gihugu gitangira kuburira abaturage bacyo ku guhunika ibyo kurya n’ibindi nkenerwa by’ibanze.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa yasohoye itangazo isaba abakora mu nzego za leta n’ubutegetsi bw’igihugu, guhamagarira abaturage kuba menge bagatangira guhunika ibyo bakunze gukenera mu buzima bwa buri munsi birimo ibiribwa nk’imboga, amavuta yo guteka, inyama n’ibindi.

Ni mu rwego rwo kwirinda kuzahazwa n’inzara mu gihe igihugu gifite impungenge zo kwisanga mu bihe bidasanzwe biturutse ku mihindagurike y’ibihe, ibura ry’ingufu no kwiyuburura kwa COVID-19.

Iyi minisiteri yasabye abayobozi gukomeza kureberera abaturage ngo abacuruzi badakomeza kubafatirana bakazamura ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bintu by’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Ni ikibazo cyari kimaze ibyumweru gitangiye kugaragazwa n’abaturage nk’aho mu Murwa Mukuru hari aho ibiciro byazamutse ku kigero cya 50%.

Kuva muri Nzeri mu Bushinwa hatangiye kugaragara inyandiko zo guhwiturira imiryango gahunda yo guhunika ibiribwa kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo byashimangirwaga na Minisiteri y’Ubucuruzi.

Abaturage b’iki gihugu bose ntibavuga rumwe ku mpamvu y’ubwo bukangurambaga kuko harimo abavuga ko ikibazo nyamukuru atari icy’imvura nyinshi yaguye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu gace ka Shanghai Disneyland habonetse umuntu umwe wanduye COVID-19 bituma byongera gukangaranya abantu ku buryo ako gace kari kanahise gashyirwa mu kato by’igihe gito kugira ngo abakora mu nzego z’ubuzima babanze gufata ibipimo bihagije barebe niba ubwandu butari hejuru muri ako gace.

Abashinwa basabwe guhunika ibiribwa bazakenera mu gihe ibihe byahinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .