Abashakashatsi bari kwiga ku mafoto y’urubura azagaragaza niba kuri Mars harahoze ubuzima

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 21 Mutarama 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Colgate yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kwiga ku mafoto 45 y’urubura yafashwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyiga ku Isanzure, NASA, aho batangaza ko azabaha amakuru agaragaza niba koko ku mubumbe wa Mars harahoze ubuzima.

Kimwe no ku Isi, urubura rubika amakuru y’igihe kirekire ku buryo abashakashatsi barwifashisha mu kwiga imiterere y’ubuzima yo mu myaka miliyoni nyinshi ishize, ndetse bikaba byanatanga amakuru agamije kwerekana intangiro y’ubuzima muri rusange.

Kubera ko nta muntu uragera kuri Mars ngo ahakorere ubushakashatsi imbonankubone, abashakashatsi bari kwifashisha amafoto 45 yafashwe na NASA mu rwego rwo kwiga imiterere y’ubuzima aho kuri Mars.

Amakuru y’ibanze yamaze kugaragara ni uko urubura rwaguye kuri Mars hagati y’inshuro esheshatu na 20 mu myaka iri hagati ya miliyoni 300 na 800 ishize.

Nyuma y’uko urubura ruguye kuri Mars muri iyo myaka, ntirwigeze ruva aho rwaguye, aho rwakomeje kuguma munsi y’amabuye manini n’urutare biri kuri uwo mubumbe.

Bitandukanye no ku Isi aho urubura rwa nyuma rwayiguyeho mu myaka 20 000 ishize, rwose rwagiye ku mpera z’Isi, ari na ko bikimeze magingo aya.

Biteganyijwe ko amakuru aba bashakashatsi bazabona azatuma bamenya niba kuri Mars harahoze ubuzima, dore ko hagiye hagaragara ibimenyetso byatumye benshi bavuga ko uyu mubumbe wahozeho ubuzima ndetse ushobora kuzongera guturwamo n’abantu mu myaka iri imbere, dore ko hari gukorwa ibyogajuru karundura bizaba bifite ubushobozi bwo kugeza abantu kuri Mars.

Urubura kuri Mars ruzagaragaza amakuru ajyanye n'ubuzima kuri uwo mubumbe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .