00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Haiti mu nzira y’inzitane bajya muri Amerika; biyemeje gupfa no gukira

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Mu mujyi wa Necocli muri Colombia, abimukira bakomeje kwiroha mu ishyamba rya Darien, ahantu bashobora guhuriramo n’ibyago aho intego yabo ari ukwisanga mu majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’imyaka icyenda yari amaze atuye muri Brésil, umunya-Haiti w’imyaka 40 Edouardier Simon amaze iminsi 24 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Colombia mu mujyi wa Necocli hafi y’Ikigobe cya Urabá, inzira ya mbere babanza gucamo aho ari kumwe n’umugore we n’abana batatu bitegura kwinjira ishyamba bagana muri Amerika.

Uyu mugabo atangaza ko yafashe icyemezo cyo gushaka uburyo bwo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko atangiye gukangishwa kwicwa n’abakozi b’abanya-Brésil bakoranaga na we mu mirimo y’ubwubatsi.

Raporo zivuga ko aba banye-Haiti iyo bageze ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahita basubizwa iwabo ariko Edouanier we yavuze ko ibyo bidahobora kumuca intege umunsi azaba ahageze.

Yagize "Nzatangira guhangayikira ibyo nimbona mpageze bakagerageza gusubiza inyuma umuryango wanjye. Hari abo nabonye basubizwayo ariko hari n’abandi bakomeza bakinjira muri Amerika."

Simoni, umugore we n’abana be batatu aho umwe afite imyaka 14 undi 11 umuto akagira ibiri muri iki cyumweru ni bwo bari kwitegura gufata ubwato buzabageza ku wundi mwaro w’ikigobe cya Acandi aho bazinjirira ishyamba rya Darien bagerageza guhingukira muri Panama.

Aba bantu bambuka banyuze mu ishyamba bavuga ko nta kindi bibasaba uretse kwizera Imana kuko ari ahantu umuntu atabasha kubona umuganga cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose.

Abanya-Haiti bagera ku bihumbi 54 bari mu nkambi ni bo basubijwe iwabo nubwo hari abandi bemerewe kuguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ejo ku Cyumweru hari abagera ku bihumbi 13 byitezwe ko bazurizwa rutemikirere bagasubizwa iwabo.

José Miguel Vivanco, Umuyobozi wa Human Right Watch muri Amerika, avuga ko abimukira benshi bakomeje guhura n’ibikorwa bihutaza uburenganzira bwa muntu aho ahamagarira ibihugu guhaguruka bigafasha abanye-Haiti bari gusubizwa mu byago batabonye ubundi bufasha.

Ibintu bikomeje gufata indi ntera kuko muri Mutarama muri Panama hageze abimukira 800 mu gihe mu kwezi gushize hageze abimukira ibihumbi 30 biganjemo abo muri Haiti, Cuba na Venezuela na bamwe bafite inkomoko muri Afurika aho bose baba bafite indoto zo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse kuba, Perezida wa Panama yatangarijemo ko abagera ku bihumbi 80 bamaze guca muri icyo gihugu berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2021 honyine.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .