Abanyarwanda biga mu Bushinwa bifatanyije n’abandi kwibuka Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Mata 2018 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Shenyang mu Bushinwa nabo bifatanyije n’abandi mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igatwara ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Umuhango mukuru wabereye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Beijing ariko Abanyarwanda batuye mu yindi migi, nabo bagiye bibuka ukwibuka ukwabo. Ni muri urwo rwego abo wa Shenyang n’inshuti zabo bishize hamwe kugira ngo babashe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhango wabimburiwe n’umunota umwe wo guceceka hazirikanwa inzirakarengane zishwe zizira uko zaremwe, no gucana urumuri rw’icyizere, Ishimwe Prince, watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside, yasabye abari bahari kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma bacengerwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje avuga ko nubwo Jenoside yabaye afite imyaka irindwi ubwo yabanaga n’ababyeyi be mu buhungiro, bakimara kugera mu Rwanda hari byinshi yiboneye, ibyo yabwiye ndetse n’ibyo yasomye byatumye abona uburyo igihugu cyasenyuka, ariko ubu cyongeye kwiyubaka.

Ati “Uyu munsi kuba turi hano mu Bushinwa twiga mu mashuri meza, ni uko igihugu, ababyeyi bacu bahisemo kwiyubaka, bifuza ko amateka mabi babayemo atadukurikirana twebwe urubyaro rwabo ndetse n’abana b’igihugu.”

Yabibukije ko kwiyubaka igihugu kibatezeho, ari ukuzuza inshingano zabajyanye mu Bushinwa, birinda imyitwarire mibi ndetse bakima amatwi abafite umugambi wo gusenya igihugu cyabo.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ya Shenyang, Ingabire Christian, yavuze ko urumuri rw’icyizere bacanye ari ikimenyetso kigaragaza ko Abanyarwanda banze guheranwa n’agahinda, ahubwo bahitamo ubwiyunge, amahoro no kongera kwiyubaka.

Ingabire yahaye abitabiriye uyu muhango biganjemo abanyeshuri umukoro wo kubera abo bigana urumuri, no kwifashisha urugero rw’u Rwanda mu kubereka ko ubwiyunge, no kwiyubaka bishoboka.

​Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, igira iti “Twibuke twiyubaka.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza