Kwamamaza

Abanyapolitiki bakomeye muri Amerika bise Trump ‘ikigoryi’ na Clinton ‘udashoboye’

Yanditswe kuya 5-10-2016 saa 11:25' na Cyprien Niyomwungeri


Abakandida ku mwanya wa Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tim Kaine na Mike Pence, baraye bagaragaje intege nke za buri mukandida wiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Umusenateri w’Umu-Democrates muri Leta ya Virginia, Tim Kaine na Guverineri w’Umu- Républicains muri Indiana, Mike Pence, baraye bakoze ikiganiro gikomeye cyibanze ku bakandida babiri bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillary Clinton na Donald Trump.

Iki kiganiro cyabereye muri Kaminuza ya Longwood mu Mujyi wa Farmville muri Leta ya Virginia kigahita kuri Televiziyo CBS News, kibaye nyuma y’igiheruka gukorwa n’abakandida ku mwanya wa Perezida kigakurikirwa na miliyoni 84.

Abo banyapolitiki bakomeye bavuga ko umukandida w’Aba- Républicains, Donald Trump ari ikigoryi mu gihe umukandida w’Aba-Democrates, Hillary Clinton adashoboye.

Senateri Kaine w’imyaka 58 yanenze imiterere ya Trump avuga ko adashobora guterana amagambo na Clinton kuri Twitter ngo birangire atishyize mu bibazo.

Trump yakunze kumvikana ataka Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aho yahamije ko yabaye umuyobozi mwiza kurusha Barack Obama.

Kaine yanenze bikomeye ibyo Trump yavuze, yemeza ko asanga ari ubugoryi gushyigikira abanyagitugu nka Putin, Kim Jong-un, Saddam Hussein na Muammar Gaddafi.

Yagize ati“Iyo utazi itandukaniro hagati y’igitugu n’imiyoborere, uba ukeneye gusubira mu mwaka wa gatanu ukiga uburere mboneragihugu.”

Guverineri Mike Pence w’imyaka 57, yavuze ko ababazwa no kubona Putin udafite ubushobozi yarabaye igihangange kuruta ubutegetsi bwe kandi byose bigaterwa n’intege nke z’ubuyobozi bw’Aba-Democrates.

Yagize ati“Ntabwo ari ugushyigikira Putin, ni ukunenga intege n’ubushobozi buke by’ubuyobozi bwa Hillary Clinton na Barack Obama”.

Pence yanahishuye ko Aba- Républicains bahangayikishijwe n’imyitwarire umukandida wabo, Donald Trump, yagaragaje mu kiganiro mpaka cyo mu cyumweru gishize no kugaragaza intege nke kandi amatora yegereje.

Abanyapolitiki bagarutse ku kuba Trump yaramaze imyaka 18 atishyura imisoro kuko ubucuruzi bwe bwigeze guhomba. Pence yavuze ko Trump yakoresheje itegeko rigenga imisoro uko bikwiye.

Senateri Kaine kuri iyi ngingo yahise amubaza niba abishyura imisoro ari uko baba ari ibigoryi?

Pence yavuze ko Clinton agomba guhagarika ibihe bikomeye aho polisi irimo kurasa abantu.

Kaine yavuze ko kwiyamamaza kwa Trump kwaranzwe n’ibitutsi naho Pence amusubiza ko ari bike ugereranyije n’ibyo Clinton yavuze kuri Trump.

Bagarutse ku cyo Trump aherutse gutangaza ko abagore bazajya bakuramo inda bazajya bahanwa, Pence avuga ko yabivuze kubwo kubura ubunararibonye.

Abakandida babiri bahatanye mu matora y’uzasimbura Barack Obama ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka bazongera kugira ikiganiro mpaka ku cyumweru i St Louis muri Leta ya Missouri.

Guverineri w’Umu- Républicains, Mike Pence(iburyo) na Senateri w’Umu-Democrates muri Leta ya Virginia, Tim Kaine mu kiganiro mpaka
Iki kiganiro cyayobowe n'umunyamakuru, Elaine Quijano

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 9 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved