00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika batatu barimo abahoze mu rwego rw’ubutasi bemeye ko banekeraga UAE

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Marc Baier na Ryan Adams bakoraga mu Butasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Daniel Gericke wakoraga mu Kigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi z’umutekano mu by’ikoranabuhanga, bemeye ko bafashije Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) gutata abantu batandukanye banyuze kuri telefoni na mudasobwa zabo.

BBC yatangaje ko Ubushinjacyaha bwa Amerika bwavuze ko bemeye kwishyura miliyoni 1,7$ kubera ibyaha birimo kwiba amakuru kuri mudasobwa z’abandi, kwiha uburenganzira bwo kuzigeraho no kurenga ku ngamba zirebana n’ibyoherezwa hanze y’igihugu.

Ni ibyaha byakozwe kuva mu 2016 ubwo abo bagabo batatu bajyaga gukorana n’ikigo cyo muri UAE kitahishuwe izina, bakagirwa abayobozi bakuru bacyo.

Icyo kigo gishinjwa kwinjira rwihishwa mu mikorere ya za telefoni na mudasobwa by’abari hirya no hino ku Isi barimo n’Abanyamerika, kikabaneka ku nyungu za guverinoma ya UAE.

Mu myaka itatu bamaze bagikorera bahimbye uburyo bwiswe “Zero Click” bukora ubutasi kuri mudasobwa bunyuze mu mikorere yazo n’ubundi bwiswe “Karma” na “Karma 2” bufasha ababukoresha kwinjira mu mikorere ya mudasobwa zibarirwa muri miliyoni zakozwe n’imwe muri sosiyete z’Abanyamerika itatangajwe.

Intumwa Nkuru ya Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Mark Lesko, yavuze ko byatumye babasha kugera ku makuru ya ba nyir’izo mudasobwa batabiherewe uburenganzira.

Yakomeje ati “Abakoze akazi ko kwinjira muri mudasobwa batemerewe n’abandi bashyigikiye ibyo bikorwa bihonyora amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagomba kwitega kugezwa imbere y’ubutabera bakabiryozwa.”

Iki kirego kije nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziri mu bihugu byashinjwe gukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus ry’Ikigo NSO cyo muri Israël. Byavuzwe ko zarikoreshaga zineka abanyamakuru,abatavuga rumwe nazo ndetse n’ibihugu bidacana uwaka.

Kugeza ubu ntacyo icyo gihugu kiratangaza kuri abo bagabo batatu bemeye icyaha.

Abanyamerika batatu barimo abahoze mu rwego rw’ubutasi bemeye ko banekeraga UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .