00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika bagiye gusubira kuri Venus mu mushinga uzatwara miliyari 1$

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 Kamena 2021 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zifite gahunda yo kohereza abashakashatsi ku mubumbe wa Venus, binyuze mu mishinga ibiri izatwara miliyari 1$ (Miliyoni 500$ kuri buri umwe).

Abashakashatsi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherukaga kuri uyu mubumbe mu 1990, ubwo bajyagayo muri gahunda yiswe ’The Magellan’.

Nyuma y’imyaka irenga 30 yari ishize Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku Bumenyi bwo mu Kirere n’Isanzure, Nasa, cyatangaje ko kigiye gukora ingendo ebyiri nshya kuri uyu mubumbe.

Intego y’ubu bushakashatsi ngo ni ugukora ubucukumbuzi ku miterere y’ikirere n’ubutaka bwo kuri Venus nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi muri Nasa, Bill Nelson.

Biteganyijwe ko izi ngendo Nasa igiye gukora zizatwara akayabo ka miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika. Zizakorwa hagati ya 2028 na 2030.

Urugendo rwa mbere Nasa izakorera kuri Venus rwahawe izina rya Davinci+ ruzaba rugamije kwiga ikirere, inkomoko n’imiterere y’uyu mubumbe ndetse no kumenya niba haba harigeze kubayo inyanja nk’uko bikekwa.

Uru rugendo ruzasiga habonetse amafoto y’umwimerere y’uyu mubumbe ku buryo bizafasha abahanga kuwukorera igereranya n’indi mibumbe ndetse n’imigabane yo ku Isi.

Urugendo rwa kabiri ruzakorwa n’abashakashatsi ba Nasa rwo rwahawe izina rya Vertas rukazasiga hamenyekanye ubuso nyirizina bw’uyu mubumbe bikazafasha mu kumenya amateka yawo, uko wabayeho n’impamvu hagati yawo n’Isi harimo itandukaniro rinini.

Muri ubu bushakashatsi hazanifashishwa radar kugira ngo babashe kumenya niba uyu mubumbe ukibaho imitingito cyangwa se iruka ry’ibirunga.

Umwe mu bakozi ba Nasa ukurikiranira hafi ibijyanye n’imibumbe, Tom Wagner yavuze ko bitangaje cyane kuba kugeza ubu nta bintu byinshi bizwi ku mu bumbe wa Venus.

Ati "Biratangaje kuba nta byinshi tuzi kuri Venus, ariko umusaruro uzava muri izi ngendo zombi uzerekana nyirizina icyo uwo mubumbe uri cyo uhereye mu bicu byo mu kirere cyawo, mu birunga no ku butaka bwawo ndetse no kugeza ku ndiba yawo."

Wagner yasoje avuga ko izi ngendo ebyiri bagiye gukora zizaba zimeze nko kongera kuvumbura uyu mubumbe bundi bushya.

Venus ni umwe mu mibumbe umunani igaragiye izuba. Ushyuha ku kigero cya dogere 500 bitewe n’uko wegereye Izuba.

Abanyamerika bagiye gusubira kuri Venus mu mushinga uzatwara miliyari 1$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .