Abanyamerika bagaragaje uko Isi yagera ku iterambere rirambye bahawe igihembo cyitiriwe Nobel

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubukungu, cyashyikirijwe abagabo babiri b’Abanyamerika, William Nordhaus na Paul Romer, kubera uruhare bagize mu kumvikanisha uko ibihugu byagera ku iterambere rirambye.

Nordhaus wigisha muri Kaminuza ya Yale azwi cyane mu bijyanye n’ubukungu bugendana n’imihindagurikire y’ibihe.

Romer wigisha muri Kaminuza ya New York we yamenyekanye cyane mu ihame rifasha mu gusesengura uko Isi yagera ku iterambere rirambye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Royal Swedish Academy of Sciences rigira riti “Abahawe ibihembo uyu mwaka bagaragaje uburyo bwo gukemura bimwe mu bibazo dufite muri iki gihe kandi bikomeye, bigaruka ku buryo dutegura iterambere rirambye ry’ubukungu kandi by’igihe kirekire.”

Mu bindi bihembo byatanzwe byitiriwe Nobel, mu cyumweru gishize igihembo cy’Amahoro cyahawe abantu babiri baharaniye kurwanya ibikorwa byo gufata ku ngufu nk’intwaro z’intambara, Umunye-Congo, Dr Dennis Mukwege na Nadia Murad ukomoka muri Iraq.

Nordhaus wigisha muri Kaminuza ya Yale azwi cyane mu bijyanye n’ubukungu bugendana n’imihindagurikire y’ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza