Abanyamategeko bari bitezweho kuburanira Trump mu kirego cyo kweguzwa bamuteye umugongo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Habura iminsi mike ngo urubanza rwo kuguza uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump rutangire muri sena, abanyamategeko batanu bari bagize itsinda rizamuburanira bakuyemo akabo karenge, bavuga ko batazamwunganira mu mategeko.

Babiri muri bo, Butch Bowers na Deborah Barbier, byari byitezwe ko bazayobora abandi banyamategeko nabo bamuteye umugongo. Bivugwa ko ari ibintu bagiyeho inama bombi.

Uwitwa Josh Howard ukomoka muri leta ya North Carolina yari amaze igihe gito agiye muri iryo tsinda ry’abanyamategeko bazaburanira Trump, ariko na we yahise afata umwanzuro wo kurivamo.

Abandi babiri bakomoka muri leta ya South Carolina, Johnny Gasser na Greg Harris nabo bavuye muri iryo tsinda, ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana abandi banyamategeko bazunganira Trump mu mategeko.

CNN dukesha iyi nkuru, yavuze ko impamvu aba banyamategeko bamuteye umugongo, ari ukubera ko Trump ashaka ko bazaburana bavuga ko yibwe mu matora, aho kumuburanira bavuga ko adashobora kweguzwa kandi atakiri perezida.

Uwahoze ari umujyanama wa Trump igihe yiyamazaga, Jason Miller, yagize ati “Aba-Démocrates bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo beguze Trump wamaze kuva ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ariko ntabwo byemewe n’amategeko habe na gato, ndetse ni ikibazo ku gihugu cyacu.”

“Twakoze akazi kenshi ariko ntabwo turafata umwanzuro wa nyuma ku itsinda ry’abanyamategeko ryemeye rizaduhagararira, gusa bizakorwa vuba.”

Trump ni we Perezida wa mbere mu mateka ya Amerika wasabiwe kweguzwa inshuro ebyiri. Ubwa mbere hari mu 2019 ubwo yashinjwaga kugambanira Amerika mu biganiro yagiranye rwihishwa na perezida wa Ukraine, gusa ku bw’amahirwe ararusimbuka, ntiyeguzwa.

Ubu bwo arashinjwa kuba ariwe nyirabayazana w’igitero abamushyigikiye bagabye ku Nteko Ishinga Amategeko, kigahitana abantu batanu.

Abasenateri 45 muri 50 bo mu ishyaka ry’aba- Républicains muri iki cyumweru batoye basaba ko uru rubanza rwahagarikwa ntiruzabe kuko Perezida adashobora kweguzwa kandi atakiri mu biro by’umukuru w’igihugu, icyakora icyifuzo cyabo cyakomwe mu nkokora n’uko benshi muri sena babishyigikiye.

Kugira ngo hafatwe icyemezo cyo kweguza Trump burundu ntazongere kwiyamamariza kuba perezida ukundi, birasaba ko ku basenateri 50 b’aba- Démocrates hakwiyongeraho 17 b’aba- Républicains batora ko yeguzwa.

Abanyamategeko 5 bari kuzunganira Trump bamuteye utwatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .