Abanyamahanga batewe urukingo rwakorewe mu Bushinwa bari koroherezwa kugera muri icyo gihugu

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa iri korohereza abanyamahanga bifuza kujya muri iki gihugu, igihe cyose bagaragaje ko batewe urukingo rwa Covid-19 cyakoze.

U Bushinwa bwamaze gutanga amabwiriza kuri ambasade 23 bufite ku Isi, ko abantu bari muri ibyo bihugu bahawe urukingo rwa Covid-19 bwakoze, bafite amahirwe yo kwinjira ku butaka bwabwo.

U Bushinwa bufite inkingo eshanu zemewe gukoreshwa mu Bushinwa, ziri kwifashishwa mu bihugu 28 ku Isi birimo Turikiya na Indonesia, mu gihe abarenga miliyoni 65 bamaze guterwa rumwe muri izo nkingo imbere mu Bushinwa.

Izo nkingo zose ariko nta na rumwe rwahawe uburenganzira n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bitewe n’uko amakuru y’ubuziranenge bwazo ataramenyekana.

Bivuze ko ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitaremera urukingo rwakorewe mu Bushinwa, bityo rukaba rutarakwirakwira muri ibyo bihugu, ari na cyo cyatumye abantu bibaza ukuntu abaturage b’ibihugu bitaremera urukingo rwakorewe mu Bushinwa kandi bakorerayo ingendo nyinshi bizabagendekera.

CNN yatangaje ko ibihugu biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, biri kwiga ku buryo na byo byashyiraho icyangombwa ku muntu wikingije, ku buryo azajya yemererwa kwinjira muri ibyo bihugu bitagoranye ugereranyije n’umuntu utarikingije. Mu nkingo zizashyirwa ku rutonde rw’izemewe, izakorewe mu Bushinwa ntizirimo.

Abahanga mu by’inkingo barimo Sarah Chan wo muri Kaminuza ya Edinburgh, bavuga ko ibi bishobora kuzatuma abantu bakenera guterwa inkingo nyinshi kugira ngo bakomeze ingendo nta nkomyi, ibi bikaba bishobora kugira ingaruka zirimo kuba inkingo zisanzwe ari nke, zaterwa abantu bamwe inshuro nyinshi maze bikagira ingaruka ku kindi gice kinini cy’abantu batinda kubona inkingo cyangwa ntibazibone burundu. Ni mu gihe kandi guterwa inkingo nyinshi bishobora kugira izindi ngaruka ku buzima.

Abanyamahanga batewe urukingo rw'u Bushinwa bari koroherezwa kugera muri icyo gihugu / Ifoto: Foreign Affairs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .