00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu babiri batawe muri yombi bakurikiranweho gukubitira Perezida Macron mu ruhame

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Kamena 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Bufaransa yataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron ari mu ruhame, igikorwa cyamaganwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye muri iki gihugu.

Macron yakubiswe urushyi mu maso ari gusuhuza abaturage bari mu kivunge mu Mujyi wa Tain-l’Hermitage, ubwo yari avuye gusura ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n’amahoteli muri ako gace.

Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza akubitwa mu maso maze abashinzwe kumucungira umutekano bagahita basunika umugabo wamukise hanyuma Macron agahita ava muri ako gace byihuse.

Umurinzi wari uhagaze iburyo bwa Macron yazamuye ukuboko nk’ushaka kumukingira ariko bigaragara ko yari yatinze kuko urushyi rwari rwamaze kumufata.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa birimo na BFM TV byatangaje ko abantu babiri bahise batabwa muri yombi na polisi.

Mu kiganiro Macron yahaye ikinyamakuru cyitwa Dauphiné Libéré yavuze ko ameze neza gusa ko igikorwa nk’iki kigomba gusuzumanwa ubushishozi.

Mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe, Jean Castex, yavuze ko ibyakorewe Macron ari ukototera demokarasi.

Ati “Demokarasi ni iyubakiye ku biganiro, impaka, guhahana ibitekerezo, ntabwo ikwiye kubamo imvururu, guterana amagambo cyangwa gushyamirana.”

Uwahoze ari Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, François Hollande, wo mu ishyaka ry’aba-Socialiste na we yamaganye iki gikorwa avuga ko kidakwiye kwihanganirwa.

Perezida Emmanuel Macron yakubitiwe mu kivunge cy'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .