Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe mu kigo cy’amashuri muri Leta ya Florida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gashyantare 2018 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Abantu 17 bishwe barasiwe mu gitero cyagabwe n’umusore w’imyaka 19 mu kigo cy’amashuri giherereye muri Parkland muri Leta ya Florida.

Polisi yo muri Florida yatangaje ko uyu musore wagabye igitero ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018, yamenyekanye nka Nikolas Cruz ndetse yari amaze igihe yirukanwe muri iki kigo.

Abanyeshuri basabwe kwihisha mu gihe Polisi yinjiraga mu nyubako ishaka guhangana n’uwagabye igitero.

CNN yatangaje ko uyu musore ahobora kuba yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa 223 caliber, AR-15.

Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye n’Umutekano mu gace ka Broward, Scott Israel, yatangarije itangazamakuru ko Cruz yishe abantu batatu hanze y’Ikigo mbere yo kwinjira mu nyubako agahitana abandi 12, mu gihe abandi babiri baguye mu bitaro.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Biteye agahinda. Nta magambo yo kubivugamo.”

Dr Evan Boyar ukora mu Bitaro bya Broward Health yatangaje ko bakiriye kwa muganga abantu 17 barimo na Cruz bikekwa ko yagabye igitero waje guhita ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iki gitero.

Yagize ati “Nifatanyije n’imiryango yaburiye abayo mu gitero cyagabwe mu kigo cy’amashuri muri Florida. Nta mwana, umwarimu n’undi wese ukwiye kuvutswa umutekano mu ishuri ryo muri Amerika.”

Parkland ituwe n’abaturage basaga 31,000 yaherukaga gushyirwa ku rutonde rw’imijyi itekanye muri Florida mu cyegeranyo cyamuritswe umwaka ushize.

Igitero cyo muri Leta ya Florida kibaye icya 18 kigabwe muri Amerika kuva uyu mwaka wa 2018 watangira, icya gatandatu kigabwe mu kigo cy’amashuri. Kiri mu bikomeye byagabwe mu bigo by’amashuri nyuma y’icyo mu 2012 aho Adam Lanza yateye mu Kigo cya Sandy Hook Elementary muri Newtown muri Connecticut akarasa abana 20 n’abantu bakuru batandatu ndetse nawe akiyica. Kuva mu 2013, ibitero 291 byagabwe mu bigo by’amashuri muri Amerika.

Abanyeshuri bakuwe mu kigo mu byiciro bitandukanye
Imiryango yari itegereje kureba niba abana babo bataguye mu gitero
Inzego zishinzwe umutekano zafashe Cruz ukekwaho kugaba igitero mu kigo cy'amashuri yirukanweho
Perezida Donald Trump yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu gitero cyagabwe muri Florida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza