00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 150 bishwe barashwe muri Amerika muri weekend imwe

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Abantu bagera ku 150 babuze ubuzima bwabo mu gihe cy’amasaha 72 yarangiye kuri uyu wa 4 Nyakanga, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’urugomo rwabaye ahantu harenga 400 habereye ibikorwa byo kurasana muri Amerika.

Bivugwa ko ubwiyongere bw’ibikorwa by’urugomo bushobora kuba bwaratewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, cyahungabanyije ubukungu bwa benshi, mu gihe abandi bagize ibibazo birimo ubwigunge n’ibindi bitandukanye byo mu mutwe.

Igiteye impungenge ni uko ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bukoresheje intwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’icyo gihugu nko muri Leta ya New York, aho ibyo bikorwa byazamutse ku kigero cya 40% mu mezi atandutu ya mbere y’uyu mwaka, ugereranyije n’umwaka wose ushize.

Uretse New York, mu Mujyi wa Chicago naho ibintu ntibyagenze nabi cyane muri weekend, kuko iyi weekend ariyo yaguyemo abantu benshi bitewe n’ubu bwicanyi, aho Umuyobozi wa Polisi muri uwo Mujyi, David Brown, yavuze ko abantu 83 barashwe, 14 muri bo barapfa.

Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushakisha, guta muri yombi no gufunga abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa biri gutwara ubuzima bwa benshi muri icyo gihugu, kugira ngo nibahamwa n’ibyo byaha babiryozwe.

Ibikorwa by'urugomo no kurasana bikomeje kwiyongera muri Amerika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .