00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 15 baguye mu mpanuka y’indege mu Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Indege yari itwaye abamanukira mu mitaka yaguye mu ntara ya Tatarstan mu Burusiya, ihitana 15 abandi barindwi barakomereka.

Ni impanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice z’igitondo kuri iki Cyumweru nkuko Ibiro Ntaramakuru RIA byabitangaje.

Abantu barindwi nibo batabawe bakiri bazima mu gihe abandi 15 bahise bapfa nkuko inzego zishinzwe ubutabazi zabitangaje. Abakomeretse bahise boherezwa mu bitaro , umwe muri bo ararembye cyane.

Indege yahanutse ni iyo mu bwoko bwa L-410 Turbolet isanzwe itwara abagenzi.

Mu kwezi gushize hari indi ndege yahanutse mu Burasirazuba bw’u Burusiya, ihitana abantu batandatu. Muri Nyakanga hari indi mpanuka yabaye ihitana abantu 28 .

Mu Burusiya hashize iminsi haba impanuka za hato na hato z'indege zigahitana ubuzima bw'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .