Abana bavutse ku bagizweho ingaruka n’iturika ry’uruganda rwa nucléaire muri Ukraine bo ntibyabakozeho

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 24 Mata 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo mu Kigo cy’Igihugu cya Kanseri cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NCI), bwagaragaje ko nta ngaruka zageze ku bana bavutse ku babyeyi bakozweho n’impanuka y’iturika ry’uruganda rwa Nucléaire rwa Chernobyl yabereye muri Ukraine mu 1986.

Uru ruganda rukimara guturika hapfuye abantu 31, gusa nyuma y’imyaka 19 ibi bibaye, mu 2005 hapfuye abandi 4000 bazize ingaruka bagizweho n’iturika ryarwo, harimo n’abakozi boherejwe kujya gutunganya agace kegereye Umujyi wa Pripyat mu Majyaruguru ya Ukraine, aho urwo ruganda rwaturikiye.

Aba bakozi bakunze kurwara indwara z’umutima, Kanseri zo mu muhogo, no mu mutwe ndetse n’izindi.

Kubera iyi mpamvu rero hakozwe ubushakashatsi ku bana bavutse kuri abo bakozi hagati y’umwaka wa 1987 na 2002, ndetse n’abari baturiye urwo ruganda mu bilometero 70, kugira ngo harebwe niba nta kwihinduranya kwa ADN (uturemangingo fatizo) kwabayeho bakuye ku babyeyi babo, bityo bikaba byabatera indwara.

Ubushakashatsi bwari buyobowe na Prof Meredith Yeager, bwagaragaje ko nta ngaruka na mba zageze ku mwana wavutse ku mubyeyi wagizweho ingaruka n’iturika ry’uru ruganda.

Kugira ngo bagere kuri uyu mwanzuro, umwe mu bashakashatsi babukoze, Dr Stephen Chanock, yavuze ko bafashe ADN z’umubyeyi w’umugore, iz’umubyeyi w’umugabo ndetse n’iz’umwana bakazigereranya ngo barebe niba nta kwihinduranya kwabayeho.

Ati “Twarebye uturemangingo tw’ababyeyi bombi, umugabo n’umugore ndetse n’utw’umwana. Tumara amezi icyenda tureba ko nta kimenyetso cy’ubwihinduranye kigaragara gifitanye isano n’imirasire yangije imibiri y’abagizweho ingaruka n’iri turika. Ariko ntaryo twigeze tubona.”

Mu bundi bushakashatsi bwakozwe ku bantu 5000 barwaye Kanseri yo mu muhogo bayitewe n’iyi mpanuka, bwagaragaje ko nta tandukaniro riri hagati y’iyo kanseri ku muntu usanzwe cyangwa uwayitewe n’ingaruka z’impanuka, ndetse ko ivurwa igakira nk’izindi.

BBC itangaza ko hagati ya 1988 na 2012, umubare w’abapfa muri Ukraine bazize ingaruka bagizweho n’iturika rya Chernobyl wazamutse ukava kuri 3,5% ugera kuri 17.5% mu bantu 1000.

Kugeza ubu agace katurukiyemo uru ruganda rwa nucléaire karafunzwe, nta bantu bagatuyemo.

Abana bavutse ku bakozi bakoze akazi ko gusukura aho uruganda rwaturikiye, ntibigeze bagirwaho ingaruka / Ifoto: BBC
Agace uruganda rwaturikiyemo kangana na kilometerokare 4000 nta muntu ugatuyemo / Ifoto: BBC
Ifoto ya mbere yafashwe nyuma y'uko uru ruganda ruturitse rukangiza umwuka abantu bahumeka bamwe bagapfa
Mbere y'uko aka gace kangizwa n'uruganda rwa Chernobyl kari gatuwe n'abarenga ibihumbi 50 / Ifoto: BBC
Nta muntu wemerewe gutura mu gace katurikiyemo uruganda rwa nucléaire muri Ukraine
Ubu kabaye agace k'ubukerarugendo
Uru ruganda rukimara guturika, hoherejwe abakozi bo kujya gusukura agace rwaturikiyemo / Ifoto: G LAPTEV
Uruganda rwa Chernobyl ni uku rwari rumeze mu 1984 mbere y'imyaka ibiri ngo ruturike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .