Abana baba mu buhungiro ku Isi biyongereye ku kigero cya 75% mu myaka itanu ishize

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 8 Nzeri 2016 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, iragaragaza ko mu myaka itanu ishize imibare y’abana baba mu buhungiro yazamutseho miliyoni umunani bingana na 75%,igasaba ko hakwiye gukorwa ibyihuse kugira ngo hatabarwe abana miliyoni 50 bagize 1/2 cy’impunzi zose ku Isi.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ½ cy’abana bose bari mu buhungiro bafashwa n’umuryango wita ku mpunzi (UNHCR) baturuka mu bihugu bibiri ari byo Syria na Afghanistan, mu gihe hafi ¾ by’abana bose baba mu buhungiro bakomoka mu bihugu 10 gusa.

Amakimbirane yavutse mu myaka itanu ishize yiyongera ku ntambara z’urudaca, ni byo biza ku isonga mu bituma imibare y’abana bagana ubuhungiro itumbagira kugera ku ijanisha rya 75.

Icyo cyegeranyo kigaragaza ko ibyo bibazo byose bishyira abo bana mu kangaratete, kuko bajyanwa bunyago, bagacuruzwa cyangwa se bagakorerwa irindi hohoterwa mu buryo butandukanye.

Iyo raporo ya UNICEF igaragaza imibare rusange y’impunzi ku isi, ikanasesengura ingaruka bigira ku bana, igaragaza ko abana bagera kuri miliyoni 50 bavuye mu bihugu byabo bahungira mu bindi cyangwa se bagakurwa mu byabo ku ngufu ariko bagahama mu bihugu byabo. Muri abo bose abagera kuri miliyoni 28 bavanywe mu byabo n’amakimbirane.

Ibyo bituma UNICEF isaba imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora ngo irengere abana b’impunzi cyangwa abimukira, bafasha imiryango kugumana n’abayo bose, guca burundu ikibazo cy’abana bafungwa mu gihe baba basaba ubuhungiro, kandi bagahabwa uburezi ndetse n’izindi serivisi z’ubuzima uko bikwiye.

The Guardian dukesha iyi nkuru itangaza ko Umuyobozi wa UNICEF, Anthony Lake yavuze ko abana bakiriwe mu bihugu bitandukanye, bibasiwe cyane n’ivangura ribakorerwa, imirimo y’agahato n’ibindi.

Ati “Nubwo ibihugu byinshi n’abantu banyuranye babashije kwakira abana nk’impunzi n’abimukira,bibasiwe n’ivangura, ubusumbane, kwirukanwa, byose bitera impungenge ku buzima bwabo no kuri ejo hazaza habo. Nyamara abo bana b’impunzi baramutse bakiriwe bakitabwaho, bakiga kandi bagakura, bakazamura ubushobozi bwabo, bashobora kuzaba inkingi y’umutekano n’Iterambere rirambye.”

Raporo yakozwe mu 2015, igaragaza ko abana bangana na 1/8 bihwanye na miliyoni 31 kuri miliyoni 244 z’impunzi zahungiye mu bindi bihugu ku Isi. Muri bo, miliyoni 3.7 bahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagakurikiraho Arabia Saudite na Jordania, mu gihe ku mugabane w’u Burayi, u Bwongereza bwahaye ubuhungiro abana bari munsi y’imyaka 18 bayingayinga 750,000.

Turukiya iza ku Isonga mu gucumbikira abana benshi b’impunzi ku Isi. Muri Afurika nibura hafi umwe mu mpunzi eshatu aba ari umwana utagejeje ku myaka 18. Ku rwego rw’isi nibura batatu mu mpunzi eshanu baba ari abana.

Afurika y’Epfo na Cote d’Ivoire ni byo bihugu muri Afurika biza ku isonga mu gucumbira abana benshi b’impunzi.

Umwaka wa 2015 ni wo wabayemo impunzi nyinshi mu mateka kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira mu 1945, aho habazwe miliyoni 65,3 z’abantu bavanywe mu byabo n’ubwicanyi, ubushyamirane, intambara, ihohoterwa n’ibindi nk’uko byagaragajwe na raporo ya UNHCR.

Uwo muryango wemezaga ko izo mpunzi zari ziganjemo abana batarageza ku myaka 18, ziramutse zishyize hamwe, zakora igihugu cya 21 mu kugira abaturage benshi ku Isi.

Muri izo mpunzi zose, miliyoni 21.3 muri bo bagiye hanze y’imipaka y’ibihugu byazo, miliyoni 40.8 bahunga uduce batuyemo ariko ntibasohoka mu bihugu byabo na ho miliyoni 3.2 bari impunzi za politiki.

Abana bari mu nkambi y'impunzi y'Abarundi i Mahama, mu Karere ka Kirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza