00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba kompanyi y’indege ‘Alitalia’ bakoze imyigaragambyo idasanzwe biyambura imyenda mu ruhame

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Sosiyete yo mu Butaliyani ikora ubwikorezi bwo mu kirere ‘Alitalia’, bakoze imyigaragambyo idasanzwe biyambura imyenda mu ruhame kubera ibibazo by’ubukungu bimaze iminsi bigaragara muri iki kigo.

Alitalia imaze igihe iri mu bibazo by’ubukungu byatumye ihagarika ibikorwa byayo ku wa 14 Ukwakira 2021. Kugeza ubu ibikorwa by’iki kigo bisa n’ibyeguriwe ikindi cyitwa ITA kuko ari cyo kiri gukoresha indege zayo.

Amakuru dukesha ABC avuga ko nyuma y’aho Alitalia iguriwe na ITA, iki kigo cyatangaje ko mu bakozi basaga 10000 yari ifite, izagumana abagera kuri 3000.

Aya makuru avuga ko aba bakozi 3000 nabo bagabanyirijwe umushahara ku kigero cyo hejuru. Izi mpinduka zatumye aba bakozi kimwe n’abandi basezerewe bahurira hamwe bakora imyigaragambyo idasanzwe.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2021, mu masaha ya mu gitondo nibwo aba bakozi biganjemo ab’igitsina gore babyukiye rwagati mu Murwa Mukuru Roma.

Bose mu buryo busa nk’abwumvijanyweho batangiye kwiyambura bahereye ku masakoshi, bakurikizaho impuzankano basanzwe bakoresha mu kazi, basoreza kuri nkweto ndende bari bambaye zizwi nka ‘high heels’, ubundi bose batangira kuvugira rimwe bati ‘We are Alitalia’ cyangwa se turi Alitalia.

Kugeza ubu Ihuriro ry’abakora mu ndege mu Butaliyani ryatangiye gusaba Guverinoma ko aba bakozi bafashwa kujya babona iby’ibanze nibura mu gihe cy’imyaka itanu.

Abakozi ba Alitalia bahuriye muri Roma batangira kwiyambura mu ruhame
Iyi myigaragambyo yakuruwe n'ibibazo by'ubukungu bimaze igihe muri Alitalia
Bagaragaje ko batanyuzwe n'ibyemezo ikigo bakorera cyabafatiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .