Abanyemari babiri ba mbere ku Isi mu ntambara karundura yo kuyobora isanzure

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 27 Mutarama 2021 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Elon Musk uherutse gutangazwa nk’umuherwe wa mbere ku Isi n’umutungo wa miliyari 209$, akaba ari n’Umuyobozi w’Ibigo birimo SpaceX ifite imishinga yo gukora ubushakashatsi mu isanzure, ari mu ntambara y’amagambo na Jeff Bezos, umuherwe wa kabiri ku Isi ubarirwa umutungo wa miliyari 192$, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri murandasi.

Aba baherwe b’inkorokoro barapfa uburenganzira bwo gukorera mu isanzure, ubundi ryakabaye ari irya twese, ariko kuko ryamaze kugaragara nk’ikirombe kizatunga uri kurishoramo imari magingo aya, ryamaze kuba isibaniro ry’abakomeye, aho buri wese arishakaho ubugenzuzi kurusha abandi.

SpaceX isanzwe ikora ubushakashatsi mu by’isanzure, iherutse gutangiza umushinga karundura wo kohereza satellite mu isanzure hagamijwe kugeza murandasi mu bice byose by’Isi, ndetse no mu byaro bya kure aho itarabasha kugezwa. Si ibyo gusa kuko uyu mushinga uzanafasha gutanga murandasi yihuse kandi ihendutse, ku buryo n’abanyamujyi bashobora kuyikoresha mu buryo bworoshye.

Uyu mushinga witwa ’Starlink’ wamaze gutangira gushyirwa mu bikorwa, aho satellite zirenga 955 zimaze koherezwa mu isanzure, ndetse murandasi itangwa na Starlink yamaze gutangira gutangwa mu bice birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, aho igura amafaranga 99$ buri kwezi.

Uyu mushinga ariko nturagerwaho ku Isi yose muri rusange, kuko uzagera ku ndunduro yawo ari uko Starlink imaze kugira satellite zirenga ibihumbi 12 mu isanzure, ndetse amakuru akavuga ko zizagera ku bihumbi 30 mu myaka iri imbere.

Ku rundi ruhande, mu mwaka ushize, Jeff Bezos wakunze kuvuga ko afite inzozi zo gufasha abantu koroherwa no kugera mu isanzure, na we yatangije umushinga wiswe ’Project Kuiper’ nawo ugamije kuzakora satellite zoherezwa mu isanzure zigamije gufasha abantu koroherwa no gukoresha murandasi.

Ubwo Starlink yatangaga impapuro z’ubusabe bwayo ku Kigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Itumanaho (FCC), yari yavuze ko satellite zayo zizaba ziri ku butumburuke bwa kirometero kare 550 uvuye ku Isi, mu gihe ubusabe bwa ’Project Kuiper’ bwo bugaragaza ko satellite zayo zizaba ziri ku butumburuke bwa kirometero kare 590 no kuzamura, uvuye ku Isi.

Ikibazo cyabaye ubwo SpaceX iherutse kongera gusubira muri FCC kwaka uburenganzira bwo guhindura amerekezo ya satellite zabo, ku buryo zishobora kumanuka no kuzamukaho kirometero kare 30 uvuye ku merekezo zari zaragenewe.

Ibi rero ni byo Amazon ivuga ko byabangamira ’Project Kuiper’ kuko satellite za Starlink zishobora kugera hafi cyane ya satellite zabo, bityo bikaba byanateza impanuka y’igongana ry’izo satellite, kandi icyo akaba ari ikibazo gikomeye kuko ikigero cy’ibyago by’igongana rya satellite gikomeje kwiyongera bitewe n’ubwinshi bwazo bukomeje kugaragara mu gice cy’isanzure kiri munsi ya kirometero kare 2 000 uvuye ku Isi, ari na cyo gice satellite z’ibigo byombi zizaba zirimo.

Indi mpamvu Amazon itanga ni uko ubwo izi satellite z’ibigo byombi zizaba zegeranye, zishobora kuzateza ibibazo birimo iby’ihuzanzira (signal) bya satellite z’impande zombi zishobora kuzabangamirana. Bongeyeho ko mu gushushanya satellite zizakoreshwa na Project Kuiper, bitaye ku merekezo ya satellite za Starlink, ku buryo mu gihe bazihindura byateza ikibazo gikomeye ku ikoranabuhanga ry’izo bari kubaka.

Ku ruhande rwa Starlink, Elon Musk yavuze ko ibirego bya Amazon ntacyo bishingiyeho kuko icyo kigo kitaratangira no kohereza satellite mu isanzure, ati "ntabwo biri mu nyungu za rubanda gukumira Starlink kubera satellite za Amazon zikibura imyaka myinshi mbere yo koherezwa mu isanzure".

Ibi yabikomoye ku kuba Project Kuiper ikiri umushinga utarajya mu bikorwa, aho bakiri gushushanya satellite bazohereza mu isanzure, bikaba bizatwara igihe kinini, aho amakuru avuga ko bizaba byakozwe bitarenze umwaka wa 2026.

Amazon nayo yasubije Musk, ivuga ko ibikorwa bye bigamije kurwanya ihangana ry’ibi bigo byombi, bati ’impinduka SpaceX ishaka gukora zizaca intege ihangana [mu by’isanzure]. Birumvikana ko guhagarika ihangana biri mu nyungu za SpaceX ariko ntibiri mu nyungu rusange za rubanda".

SpaceX yanatangiye gushyira umushinga wayo mu bikorwa, ivuga ko n’ubwo uyu mushinga udatanga umusaruro vuba, amafaranga azawuvamo azafasha icyo kigo mu mugambi mugari gifite wo kujyana abantu ku mubumbe wa Mars.

Amakuru avuga ko SpaceX iteganya ko mu mwaka wa 2025, izaba imaze kwinjiza agera kuri miliyari 30$, mu gihe mu bushakashatsi imazemo imyaka irenga 10, bivugwa ko imaze gushora agera kuri miliyari 10$

Bezos na Musk ntibumwikana ku mikoreshereze y'isnzure bashoyemo akayabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .