00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Byatahuwe ko inzobere zari zagaragaje inenge ku nyubako iherutse gutikiza imbaga i Miami

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Kamena 2021 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Hagaragajwe ko abahanga mu by’imyubakire mu bihe bitandukanye, bagiye batanga umuburo ku nyubako ya ‘Champlain Towers’ iherutse kugwa igice kimwe, igahitana abantu 11, abandi barenga 150 bagakomereka.

Iyi nyubako yubatswe mu 1980, igizwe n’inzu 136 zo guturamo, zirimo 55 zaguye, ikaba yaragombaga gukorerwa igenzura ryerekana ubuziranenge bwayo mu bihe bya vuba, nk’uko amategeko ya Leta ya Florida iyi nyubako iherereyemo abiteganya.

Hagati aho, mu bihe bitandukanye, inyigo zirimo iyakozwe mu 2018 ariko ntishyirwe hanze, yerekanye ko mu kubaka iyi nyubako hakozwe ikosa rikomeye mu iyubakwa ry’umusingi wayo, ryatumaga amazi yirekamo, ndetse n’inkuta zo muri parikingi yayo zikaba zari zaratangiye gusaduka.

Iyi nyigo ariko ntabwo yanzuye ko ikosa riri muri iyi nyubako rizatuma isenyuka vuba, ariko yasabye ko hakorwa indi nyigo nini kurushaho, izagena indi myanzuro izakorwa kuri iyo nyubako.

Mu mwaka ushize nabwo abubatsi bo muri Kaminuza ya Florida, bakoze isuzuma ryerekanye ko iyi nyubako yikaga milimetero ebyiri ku mwaka, ndetse ikaba yubatse ahantu hahoze igishanga, ku buryo bishobora kuba byaragize ingaruka ku miterere yayo.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ndetse Leta ya Israel na Mexique zohereje abantu n’ibikoresho biri kwifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi kuri iyi nyubako yahirimye mu cyumweru gishize.

Ibikorwa by’iperereza nabyo birakomeje, aho intandaro y’icyateye iri sanganya itaramenyekana, ariko abakora iperereza bakaba baramaze kugera aho iherereye mu rwego rwo gukusanya amakuru y’ibanze no kurinda ibimenyetso.

Inyubako ya Champlain Towers’ yaguyemo abantu 11, bikeka ko ibibazo by'imyubakire byabigizemo uruhare dore ko yubatswe mu 1980

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .