Abagore bahombye miliyari 800 $ mu 2020 kubera Covid-19

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 Mata 2021 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ubusumbane, Oxfam, watangaje ko abagore benshi ku Isi mu 2020 bahuye n’ibibazo birimo kubura akazi byatumye benshi bagorwa no kwita ku bana n’uburezi bwabo ku buryo bibarwa ko bahombye miliyari 800 $ bari kwinjiza.

Ayo mafaranga abagore bahombye angana hafi n’umusaruro mbumbe w’ibihugu 98, mu gihe nka Amazon yacuruje miliyari 700 $ mu mwaka ushize mu gihe Amerika yakoresheje miliyari 721,5 $ mu nzego z’umutekano.

Raporo igaragaza ko imirimo yatakaye ingana na miliyoni 64 umwaka ushize bingana na 5% by’imirimo ikorwa n’abagore ugereranyije na 3,9% by’abagabo bagatakaje muri uwo mwaka.

N’ubwo bimeze bityo na mbere ya Covid-19 abagore bahuraga n’ikibazo cy’ubusumbane ku mishahara ndetse n’imirimo, gusa byagiye irudubi kuko icyorezo gishobora kuzateza umwuka mubi ku busumbane bushingiye ku gitsina kuruta uko byari biri na mbere hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .