Weinstein yari umwe mu bashoramari bakomeye mu gukora filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishoramari rye ryari ryaranyujijwe mu kigo yari yarashinze cya Weinstein Co.
Mu 2017, iki kigo cyagize ibibazo bikomeye by’ubukungu nyuma y’uko abagore bagera kuri 48 bashinje Weinstein kuba yaragiye abafata ku ngufu, abandi akabakorera ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina batabishaka.
Ibi byaje gutuma uyu mugabo w’imyaka 68 ahamwa n’ibyo byaha ndetse ahanishwa igifungo cy’imyaka 23, ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore no kubafata ku ngufu.
Nyuma y’irangira ry’urubanza, hasigaye ikibazo gikomeye cy’indishyi zagombaga guhabwa abagore bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Weinstein, mu gihe ikigo cye na cyo cyari cyarahombye nyuma y’uko ibi birego bitangiye kuzamurwa.
Urukiko rwaje kwemeza ko mu mufaranga yatanzwe n’ibigo by’ubwishingizi, hagomba kuvanwamo miliyoni 17$ zikagabanywa abagore 47 bakwiye guhabwa indishyi, nyuma y’uko 39 muri bo batoreye uwo mwanzuro mu gihe abandi 8 bawanze, ariko hakemezwa icyifuzo cya benshi.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bahoze bakorera Weinstein Co., nabo bazahabwa amafaranga, gusa umuvandimwe wa Weinstein, ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’ikigo cye, nta kintu na kimwe bazahabwa kuko bashinjwe kureberera ibikorwa byakozwe n’umuyobozi wabo ntibagire icyo babikoraho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!