Oman iri mu myiteguro yo gufata ingamba zikakaye mu guhashya Covid-19 zirimo no gukumira abagenzi bo mu bihugu bimwe na bimwe kwinjira.
Minisitiri Dr Ahmed bin Mohammed Al-Saeedi yavuze ko imibatre y’abagenzi baturuka muri Tanzania igaragaza ubwandu buri hejuru, aho 18 % y’abo bamaze kwakira basanze barwaye.
Yavuze ko hashyizweho komite igomba kwiga ku bihugu byagaragayemo bagenzi banduye Covid-19 kurusha ibindi.
Guhera umwaka ushize Tanzania ntabwo yashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya Covid-19, ndetse inshuro nyinshi abayobozi bayo bagiye bumvikana bavuga ko nta Covid-19 iri mu gihugu, kandi ko barinzwe n’Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!