00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaganga bategetswe kwikingiza mu Bufaransa; u Burayi bugiye kohereza ingabo muri Mozambique: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron , yatangaje ko Leta ye yafashe ingamba zigamije gushishikariza abantu kwikingiza, mu rwego rwo kurandura icyorezo cya Covid-19 muri icyo gihugu.

Bitandukanye n’ibihugu bya Afurika, iby’i Burayi ntibifite ikibazo cy’inkingo, bifite ikibazo cy’abantu badashaka kuziterwa, kuko nko mu Bufaransa, hari inkingo miliyoni icyenda zitegereje abazaziterwa, nyamara 40% by’abaturage ni bo bamaze guterwa inkingo ebyiri, mu gihe abandi 53% bamaze guterwa nibura urukingo rumwe.

Perezida Macron yavuze ko Leta ye yashyizeho ingamba zizatuma abantu baterwa inkingo, zirimo ko abakozi bose bo mu nzego z’ubuzima bagasabwa kwikingiza bitarenze tariki ya 15 Nzeri, abatabikoze bakazakurwa ku rutonde rw’abemerewe guhembwa.

Leta kandi yategetse ko abaturage bazahabwa icyangombwa cyerekana niba barikingije, baripimishije cyangwa baherutse gukira Covid-19, icyo cyangombwa kikazakenerwa ahantu hahurira abandi benshi harimo nko muri restaurant n’ahandi.

Abakora mu nzego z'ubuzima mu Bufaransa basabwe kwiteza urukingo bitarenze tariki ya 15 Nzeri, bitaba ibyo bakirukanwa

Afurika y’Epfo: Igisirikare cyitabajwe mu guhangana n’imyigaragambyo

Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko cyohereje ingabo mu Ntara ya Gauteng, ibamo Umujyi wa Johannesburg na KwaZulu-Natal, mu rwego rwo gufasha Polisi guhangana n’imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi muri icyo gihugu.

Iyi myigaragambyo yubuye nyuma y’uko Urukiko Rukuru rukatiye Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugera mu 2018, akaza kuva ku butegetsi kubera gushinjwa ibyaha bya ruswa.

Nyuma haje gushyirwaho Komisiyo igomba gukurikirana ibyaha byakozwe ku ngoma ya Zuma, iza kwakira ubuhamya bwa bamwe mu bahoze ari ba minisitiri muri Leta ye bamushinja, kugera ejo bundi ubwo iherutse gutumiza Jacob Zuma ubwe ariko akanga kwitaba. Byatumye Urukiko rumukatira igifungo cy’amezi 15 nubwo abanyamategeko be bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 79 atitabye kubera uburwayi.

Ibi ni byo byarakaje bamwe mu baturage bamushyigikiye bajya mu mihanda, ariko ibyari imyigaragambyo bihinduka ubujura kuko bamwe mu bigaragambya batangiye kwiba amwe mu maduka akorera mu mijyi itandukanye ndetse ibikorwa by’urugomo bituma abantu batanu bitaba Imana, abandi 200 barakomereka.

Polisi muri Afurika y'Epfo yataye muri yombi abigaragambya bamagana igihano cyo gufungwa amezi 15 cyafatiwe Perezida Jacob Zuma

U Burayi bugiye kohereza ingabo muri Mozambique

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), wamaze gutangaza ko ugiye kohereza ingabo muri Mozambique zijyanwe no gutoza igisirikare cy’icyo gihugu kugira ngo kigire ubushobozi bwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kuyogoza Intara ya Cabo Delgado, iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu, ikaba ikungahaye cyane ku mutungo kamere urimo gaz.

Kimwe cya kabiri cy’umutwe uzoherezwa muri Mozambique kizaba kigizwe n’ingabo zikomoka muri Portugal, ari na cyo gihugu cyakoronije Mozambique ndetse kikaba cyari gisanzwe gifite abasirikare batoza aba Mozambique. Ibindi bihugu byemeye ko bizohereza abasirikare ni u Bufaransa, Espagne n’u Butaliyani.

Kugeza ubu ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bamaze kugera mu birindiro bitegura guhangana n’umwanzi, ingabo zo mu Muryango w’Ibihugu biri muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, naz o ziri kwitegura kwinjira muri iki gihugu mu minsi ya vuba.

Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi wohereje ingabo muri Mozambique zizatoza iza Leta mu guhangana n'iterabwoba

Cuba: Perezida yashinje Amerika guteza imyigarambyo muri icyo gihugu

Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel, yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba zishyigikiye imyigaragambyo ya mbere ikomeye ibaye mu gihugu cye mu myaka irenga 30 ishize.

Perezida Díaz-Canel yavuze ko ‘abigaragambya bari gukorera inyungu za Amerika’, atanga “Itegeko ryo kurwanya abo bacanshuro”, ndetse anashishikariza abashyigikiye Leta kubigiramo uruhare.

Abanya-Cuba bari mu mihanda baravuga ko barambiwe ubutegetsi butabateza imbere, na cyane ko ubukungu bwa Cuba bwahungabanye bitewe n’ihungabana ry’urwego rw’ubukerarugendo, rusanzwe rugize 10.6% by’ubukungu bwa Cuba.

Ikindi cyatumye ibintu bizamba ni igabanuka ry’umusaruro w’isukari igize igice kinini cy’ibyo Cuba yohereza mu mahanga, watewe n’ihungabana ry’ubuhinzi, byose Perezida Díaz-Canel akavuga ko bifitanye isano n’ibihano by’ubukungu Amerika yakunze gufatira Cuba kuva mu 1962.

Abashinzwe umutekano batambaye impuzankano zibaranga bafata abari mu myigaragambyo muri Cuba

Ghana: Umugore wa Perezida yanze umushahara wa buri kwezi

Umugore wa Perezida wa Ghana, Rebecca Akufo-Addo, yatangaje ko atazemera umushahara wa buri kwezi, nyuma y’uko abaturage benshi ba Ghana banenze icyo cyemezo.

Umwanzuro wo guhemba umugore wa Perezida wari waratanzwe na Komite iyobowe na Prof. Yaa Ntiamoa-Baidu, yari igamije kurebera hamwe iby’imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu.

Iyi Komite yemeje ko Umugore w’Umukuru w’Igihugu azajya ahembwa umushahara umwe n’uw’abadepite, ibintu byakuruye impaka hibazwa impamvu umugore w’Umukuru w’Igihugu akwiye kubihemberwa.

Ibiro bya Rebecca Akufo-Addo byavuze ko atazongera kwemera umushahara ndetse akazasubiza andi mafaranga yahembwe kuva mu 2017 ubwo Perezida Nana Akufo-Addo yajyaga ku butegetsi, arenga ibihumbi 191$.

Rebecca Akufo-Addo, umugore wa Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana, yavuze ko atazemera umushahara yari agenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .