00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwakuriyeho akato Abafaransa bikingije Covid-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Kanama 2021 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

U Bwongereza bwongereye u Bufaransa ku rutonde rw’ibihugu aho abaturage babyo batazajya basabwa kwishyira mu kato mu gihe batewe inkingo ebyiri mu zemewe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kwezi gushize nibwo u Bwongereza bwatangaje ko abaturage bikingije baturutse muri Amerika n’ibindi bihugu by’u Burayi batazajya basabwa kwishyira mu kato k’iminsi 10 mu gihe bageze mu Bwongereza. Abayobozi b’u Bufaransa butari mu bihugu byemerewe, bavuze ko ibyo bikorwa by’u Bwongereza bitumvikana ndetse bigomba guseswa.

Kuri ubu abaturage bikingije baturutse mu Bufaransa bazajya binjira mu Bwongereza badasabwe kwishyira mu kato, mu gihe abaturutse mu Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Qatar byashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu bishobora kohereza abaturage babyo mu Bwongereza ariko bagasabwa kwishyira mu kato.

Ku rundi ruhande, ibihugu birimo Autriche, u Budage, Slovenie, Slovakie, Latvie, Romanie na Norvege byashyizwe ku rutonde rw’aho abaturage babyo bazajya basabwa kwerekana ibipimo bya vuba bya Covid-19, ariko ntibasabwe kwishyira mu kato.

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bigeze kure ibikorwa byo gukingira abaturage babyo, aho 88.7% bahawe urukingo rwa mbere, mu gihe abandi 73% bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye.

Kuva ku itariki ya 19 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko ingamba zose zo kwirinda Covid-19 zikuweho mu Bwongereza, icyakora zikazajya zubahirizwa n’ubishatse.

Abaturage baturutse mu Bufaransa ntibazajya basabwa kwishyira mu kato k'iminsi 10 bageze mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .