00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban binjiye mu Murwa Mukuru wa Afghanistan

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Kanama 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’iterabwoba w’Aba-Taliban wamaze kwinjira i Kabul mu Murwa Mukuru wa Afghanistan, mu rugendo rushobora kugeza uwo mutwe ku buyobozi bw’icyo gihugu nyuma y’imyaka 20.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Aba-Taliban bafashe imijyi mikuru y’intara eshashatu, irimo Umurwa Mukuru w’Intara za Nangarhar na Laghman, ziri hafi cyane y’Umurwa Mukuru w’Aba-Taliban aho banamaze gufata aka Karere ka Sarobi kari mu Murwa Mukuru wa Kabul, ari nako Karere ka mbere uyu mutwe wafashe muri uwo mujyi.

Kuri ubu Leta ya Afghanistan iri kugenzura Umurwa Mukuru wa Kabul n’ibindi bice bike, mu gihe Aba-Taliban bari kugenzura ibice birenga 80% by’ubuso bwa Afghanistan.

Minisiteri y’Umutekano muri Afghanistan yatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Aba-Taliban batangiye kwinjira mu Murwa Mukuru wa Afghanistan baturutse mu mfuruka zose z’uyu Mujyi, na cyane ko Aba-Taliban bari bamaze igihe bawuzenguruka.

Amerika yamaze kohereza ingabo ibihumbi bitanu mu kujya gufasha abaturage bayo, barimo na ambasaderi w’icyo gihugu muri Afghanistan, guhunga bagasubira iwabo.

Ubuyobozi bw’Aba-Taliban bwavuze ko budafite gahunda yo gufata Kabul binyuze mu mirwano, ndetse busaba abaturage kugira ituze, abashaka guhunga Kabul bagafashwa kugenda mu mahoro.

Hagati aho, Leta ya Pakistan inyuramo ibicuruzwa byinshi byinjira cyangwa bisohoka muri Afghanistan, yamaze gufunga umupaka wayo n’icyo gihugu nyuma y’uko utangiye kugenzurwa n’Aba-Taliban, uretse hari ababona iki gikorwa nk’ikigamije kuyobya uburari kuko Pakistan ishinjwa gutera inkunga Aba-Taliban nk’uko yahoze ibigenza.

Amakuru avuga ko Perezida Ashraf Ghani wa Afghanistan ari mu myiteguro yo kwegura, ibishobora kuba ikimenyetso cya nyuma cy’ihirima ry’ubutegetsi bwe.

Aba-Taliban batangiye ibitero karundura byo kwigarurira ibice byinshi bya Afghanistan, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangiye kuvana ingabo muri icyo gihugu, ibikorwa Perezida Joe Biden yavuze ko bigamije kubahiriza amasezerano Perezida Donald Trump wamubanjirije yari yagiranye n’Aba-Taliban.

Uyu mutwe uracyakomeje kuvuga ko ibiganiro by’amahoro na Leta ya Afghanistan bikomeje, nubwo ku rundi ruhande ukomeje imirwano ndetse no kwigarurira ibice byinshi by’igihugu.

Abaturage mu Murwa Mukuru, biganjemo impunzi zaturutse mu bindi bice by’igihugu, baryamye hasi ku mihanda, mu gihe imitwe y’abarwanyi yari iherutse kwifatanya na Perezida Ghani, yamuteye utwatsi ikamanika amaboko, ikamushinja kuba yarayitereranye mu gihe Abanyamerika bari bakimurinze.

Aba-Taliban bakomeje kwigarurira ibice byinshi bya Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .