00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban bigaruriye Afghanistan nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 16 Kanama 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba w’Aba-Taliban, watangaje ko intambara wari umaze imyaka irenga 20 urwana na Leta ya Afghanistan yari ifatanyije n’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarangiye uwo mutwe wegukanye ibice byose birimo n’Umurwa Mukuru wa Afghanistan, Kabul.

Abayobozi n’abarwanyi b’uyu mutwe ugendera ku mahame akaze ya Kisiliyamu, bari baherutse kugaragara bigabije Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byakoreragamo Perezida Ashraf Ghani wahungiye muri Tajikistan nyuma y’uko ibiganiro yagiranye n’Aba-Taliban, birimo kwemera isaranganya ry’ubutegetsi, bidatanze umusaruro.

Umuvugizi w’Urwego rwa Politiki rw’Aba-Taliban, Mohammad Naeem, yabwiye Al Jazeera ko intambara yarangiye, ati “Turashima Imana, intambara irarangiye mu gihugu cyacu.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko abarwanyi b’Aba-Taliban bageze ku cyo bifuza, ati “Twageze ku cyo twifuzaga, ari cyo ubwigenge bw’igihugu cyacu ndetse n’abaturage bacu. Ntabwo tuzemerera uwo ari we wese gukoresha ubutaka bwacu abangamira abandi bantu, kandi ntawe twifuza kubangamira.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko basaba Leta z’amahanga kwemera gukorana n’Aba-Taliban, avuga ko mu gihe cya vuba biteguye gushyiraho guverinoma nshya, kandi ko batifuza kuzayobora igihugu mu bwigenge.

Hagati aho, Umuryango w’Abibumbye (LONI) uri buze kuganira ku kibazo cya Afghanistan, aho byitezwe ko uri busabe Aba-Taliban kutazabangamira uburenganzira bwa muntu bwari bumaze kugerwaho muri Afghanistan, buri kubuza abakobwa n’abagore kwiga no gukora.

Aba-Taliban bavuze ko mu gihe bazaba bageze ku butegetsi, badafite gahunda yo kubangamira uburenganzira bwa buri wese, bavuga ko ibikorwa byo kwiga ndetse no gukomeza akazi bizakomeza ku bagore n’abakobwa, icyakora hari abavuga ko ibi atari byo kuko bamwe mu bahunze ibice bimaze iminsi byarigaruriwe n’Aba-Taliban, bavuze ko abo barwanyi bazengurukaga mu ngo basaba imiryango gutanga abakobwa n’abagore batarashaka, bakajya kuba abagore babo.

Uyu mutwe kandi ngo wagaruye ibihano birimo gukubitwa inkoni mu ruhame, byari bimenyerewe cyane ubwo wari uyoboye igihugu kuva mu 1995 kugera mu 2001.

Taliban wari umwe mu mitwe yarwanyaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yari ishyigikiye Leta ya Afghanistan.

Nyuma y’ihirima rya Leta ya Afghanistan, imitwe yari yaragize uruhare mu kuyikuraho yananiwe kumvikana, ikomeza kurwana hagati yayo, maze Aba-Taliban baza kwigarurira ibice byinshi by’igihugu birimo n’Umurwa Mukuru wa Kabul, bafata ubutegetsi gutyo.

Imitwe yindi yatsinzwe yahungiye mu bice by’Amajyaruguru, ndetse niyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashishije ubwo zateraga Afghanistan mu 2001 nyuma y’ibitero by’iterabwoba byasenye inyubako za World Trade Center ku itariki ya 11 Nzeri 2001.

Iyo mitwe irimo abarwanyi benshi bafashije Amerika kurandura Aba-Taliban, ndetse bamwe mu barwanyi bayo binjira mu gisirikare cya Leta, bakomeza kwifashishwa cyane ku rugamba rwo kurinda Afghanistan nyuma y’intambara.

Hagati aho, mu gihe Amerika yari itangiye urugendo rwo kubaka Afghanistan mu nzego zirimo umutekano, yahise itangira intambara yo muri Iraq mu 2003, maze bamwe mu basirikare n’ibikoresho byari muri Afghanistan byimurirwa muri Iraq, biha Aba-Taliban umwanya wo kongera kwisuganya mu bice by’imisozi bari barahungiyemo, ndetse banashaka abayobozi bashya kuko hari bamwe bari barafunzwe, abandi barahunga.

Bifashishije icengezamatwara ryo kwanga abazungu bafatwaga nk’abantu bavogereye ubutaka bwa Afghanistan, Aba-Taliban batangiye kongera kwinjiza urubyiruko muri uwo mutwe, bitangirira mu cyaro ariko uyu mutwe uza gukomera ku buryo wafashe ibice bimwe na bimwe muri za 2005 kugera mu 2009.

Ibiganiro hagati y’impande zombi ntabwo byatanze umusaruro wakemura ikibazo mu buryo burambye, kuko Aba-Taliban bakomeje kwanga kuganira na Leta mu gihe ingabo za Amerika zaba zikiri muri Afghanistan.

Perezida Donald Trump ni we wasinye amasezerano n’uwo mutwe yo kuvanayo ingabo, ndetse Perezida Ashraf Ghani asezeranya Aba-Taliban kubemerera guhinduka ishyaka ryiyamamaza aho kuba umutwe w’iterabwoba, ariko ibi byose nta musaruro byatanze kuko bitabujije abarwanyi b’uyu mutwe, biganjemo urubyiruko rufite ubumenyi ugereranyije n’abarwanyi ba kera, gukomeza ibitero birangiye uyu mutwe wegukanye Afghanistan.

Kuri ubu ibigo byinshi by’indege biri kurwana no kwirinda gukoresha ikirere cya Afghanistan, mu gihe ibihugu byinshi byamaze kuvana abaturage babyo muri Afghanistan.

Abantu barenga ibihumbi 550 bamaze kuva mu byabo kubera intambara yakajije umurego kuva uyu mwaka watangira, ibintu bikarushaho kujya habi ubwo Perezida Joe Biden yatangazaga ko Amerika igiye kuvana ingabo zayo muri Afghanistan, mu rugamba zari zimazemo imyaka 20, rwatanzwemo miliyari 2000$, rugahitana abasirikare barenga 2400 ba Amerika, ariko n’ubundi rukaba rurangiye Aba-Taliban barutsinze.

Abayobozi b'umutwe w'Aba-Taliban, bari kumwe n'abarwanyi babo, bagaragaye bari mu Biro by'Umukuru w'Igihugu, nyuma y'uko Perezida Ashraf Ghani ahungiye muri Tajikistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .