00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban bigaramye ubufasha bwa Amerika mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Mu gihe uruhande rwa Amerika rwatangiye ibiganiro n’umutwe w’Aba-Taliban, uyu mutwe watsembye uvuga ko iby’ubufatanye hagati y’impande zombi mu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa IS-bitazashoboka.

Uyu mutwe ushamikiye ku mutwe wa IS waciye ibintu mu bihugu birimo Syria na Iran, ukaba utavuga rumwe na Amerika ariko ntunacane uwaka n’Aba-Taliban, ushinja ibirimo kuba icyitso cy’ibihugu by’amahanga.

Kuri ubu uyu mutwe ukomeje ibitero by’ubwiyahuzi biri guhitana abaturage benshi, aho igiheruka cyahitanye abantu 46, abandi barenga 100 bagakomereka.

Umuvugizi w’uruhande rwa politiki mu mutwe w’Aba-Taliban, Suhail Shaheen, yavuze ko “Aba-Taliban bafite ubushobozi bwo guhangana na IS-K badakeneye ubufasha bwa Amerika,” ashimangira ngo hari byinshi biri gukorwa mu kurinda umutekano w’iki gihugu kimaze imyaka irenga 40 mu ntambara zidashira.

Byitezwe ko Amerika n’Aba-Taliban bari buganire ku buryo bwo gucyura Abanyamerika barenga 200 bakiri muri Afghanistan, ndetse n’abandi baturage b’icyo gihugu bifuza guhunga, cyane cyane abakoranye na Amerika mu ntambara y’imyaka 20 yamaze irwana muri icyo gihugu.

Ibirimo uburenganzira bw’abagore, kurwanya iterabwoba no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, biri ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama ikomeye.

Aba-Taliban bavuze ko batazafatanya na Amerika mu guhangana n'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .