00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban bigambye kwigarurira Ikibaya cya Panjshir, ibikomangoma by’u Bwongereza ntibicana uwaka: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Aba-Taliban watangaje ko wamaze kubohoza ikibaya cya Panjshir cyari gisigaye kitarabohozwa n’uwo mutwe, nyuma y’uko abarwanyi batavuga rumwe n’Aba-Taliban, bagize umutwe wa NRF bari babanje kwirwanaho.

Aba barwanyi babarirwa mu bihumbi, bagizwe ahanini n’abahoze ari abarwanyi mu nzego z’umutekano muri Afghanistan ndetse n’abandi bavukiye muri iyi Ntara igizwe n’imisozi miremire, ari na cyo gituma bigora abarwanyi baturutse hanze kwinjirayo.

Iki kibaya gifite amateka akomeye kuko no ku butegetsi bw’Aba-Taliban kuva mu 1996 kugera mu 2001, kitigeze kibohozwa n’Aba-Taliban, nubwo intara zikizengurutse zose bari barazigaruriye. Ni Ikibaya gikungahaye ku mutungo kamere, ndetse mu myaka ishize kikaba cyarakuruye ishoramari ryatumye imibereho y’abagituye itera imbere.

Ahmad Massoud ni we muyobozi wa NRF, akaba ari n’umwana wa Ahmad Shah Massoud watangije uyu mutwe w’Abarwanyi, wari ufite intego yo guhangana n’Aba-Soviyete ariko nyuma ukanakomeza kwihagararaho, ugahangana n’Aba-Taliban, nk’uko Al Jezeera yabitangaje.

Amrullah Saleh wahoze ari Visi Perezida wa Afghanistan ku ngoma ya Ashraf Ghani ni umwe mu bafatanyije n’uyu mutwe, uvuga ko uharanira demokarasi ndetse n’ubwigenge bw’abaturage ba Afghanistan.

NRF yari imaze iminsi mu biganiro n’Aba-Taliban bigamije kumvikana kugira ngo hirindwe intambara ariko amakuru akavuga ko ibi biganiro bitatanze umusaruro.

Abaturage bo mu kibaya cya Panjshir basabwe n'Aba-Taliban gushyira intwaro hasi

=================================================

Aba-Tigray bashinjwe guhohotera abaturage

Umutwe w’Aba-Tigray umaze amezi 10 uhanganye n’ingabo za Leta ya Ethiopia, washinjwe kubangamira abaturage ndetse no kubambura utwabo, mu bikorwa bishobora kwangiza isura y’uyu mutwe ukomeje guhangana na Ethiopia.

BBC ivuga ko uyu mutwe wafatiriye inkunga zirimo iz’ibiribwa n’imiti zari zigenewe koherezwa ku baturage bari mu kaga batewe n’intambara zimaze iminsi zica ibintu hagati y’uyu mutwe ndetse n’ingabo za Ethiopia.

Uyu mutwe uhakana aya makuru, ukavuga ko utajya ugenderera kubangamira abaturage, ahubwo ko intego yawo ari uguhangana n’ingabo za Leta ya Ethiopia, ushinja kwangiza uburenganzira bwa muntu no gukorera Leta y’igitugu.

Abarwanyi b'Aba-Tigray bashinzwe guhohotera abaturage

================================================

Google yahagaritse konti za email zakoreshwaga na Leta ya Afghanistan

Ikigo cya Google kiri mu bigize Alphabetic Inc. cyatangaje ko cyahagaritse konti za email zakoreshwaga na Leta ya Afghanistan, mu rwego rwo kwirinda ko zagwa mu maboko y’Aba-Taliban zikaba zakoreshwa mu gushaka amakuru ashobora kugira ingaruka zikomeye ku bahoze bakora muri iyo Leta.

Ibi bije nyuma y’aho Aba-Taliban bari bamaze iminsi bashaka amakuru abitse mu buryo bw’ikoranabuhanga yasizwe na Leta yakuwe ku butegetsi. Google iratinya ko mu gihe Aba-Taliban bagera ku makuru abitswe muri email za Leta ya Afghanistan, bashobora kubona imyirondoro y’abantu bakoranye na Leta, bityo bakaba bashobora guhera kuri iyo ngingo babahiga.

Reuters yatangaje ko amakuru yabitswe yakoreshwaga na Minisiteri zirimo iy’uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukungu n’izindi zitandukanye.

Google yafunze konti za email zakoreshwaga na Leta ya Afghanistan mu rwego rwo kwirinda ko Aba-Taliban bagera ku makuru y'abantu bashobora kugirirwa nabi

=============================================

Urunturuntu hagati y’ibikomangoma by’u Bwongereza rukomeje guteza impagarara

Amakuru aturuka mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, aratangaza ko igikomangoma Williams w’imyaka 39, atarumva neza uburyo murumuna we, Harry w’imyaka 36, yafashe icyemezo cyo kuva mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza akajya kwiberaho mu bundi buzima bwo hanze ari kumwe n’umugore we, Meghan Markle.

Bivugwa ko Igikomangoma Williams atacyumvikana na murumuna we ndetse ngo inshuro aba bombi bavugana zirabaze, nubwo iyo bigeze ku gikorwa rusange bose bakenewemo, bagerageza kubonana no kuzuza inshingano za buri wese, nk’uko Fox News yabyanditse.

Muri Mata aba bombi bagaragaye mu gusezerano kuri Sekuru wabo ndetse banongera kugaragara bari kumwe mu muhango wo kwerekana ikibumbano cya nyina, Umwamikazi Diana.

Umubano w’aba bagabo bombi warushijeho kuzamo agatotsi ubwo Harry n’umugore we batangaga ikiganiro muri Werurwe uyu mwaka, bavuga ku irondaruhu bagiriwe mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, amakuru yahakanywe n’Igikomangoma Williams.

Ibikomangoma by'u Bwongereza, Williams na Harry, ntibagicana uwaka nyuma y'uko Harry avuye mu Ngoro y'Ubwami bw'u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .