00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban bigambye gufata Ikibuga cy’Indege cya Kabul, Amerika ibitera utwatsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2021 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Aba-Taliban batangaje ko biteguye gufata Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kabul ndetse ko hari ibice bimwe na bimwe batangiye gukozaho imitwe y’intoki; ariko Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yahakanye ayo makuru.

Nyuma yo kwigamba gufata Ikibuga cya Kabul, Aba-Taliban batangiye kubuza abaturage bo muri Afghanistan kuhagera kugira ngo bahunge iki gihugu aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bigiye gukura ingabo zabyo muri iki gihugu nyuma y’imyaka 20.

Umuvugizi w’Aba-Taliban, Zabihullah Mujahid, ku wa Gatandatu yavuze ko ingabo zabo zafashe ibice bimwe by’Ikibuga cya Kabul ndetse biteguye kugicunga mu mahoro nyuma yo kugenda kw’ingabo za Amerika.

Aya makuru yatewe utwatsi n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, John Kirby, wavuze ko nta shingiro afite.

Aba-Taliban bongereye ingabo nyinshi hanze y’Ikibuga cya Kabul mu kubuza abantu benshi kwirundira ahantu hamwe nyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi byigambwe na ISIS byagabwe hafi yacyo. Byaguyemo abarimo abasirikare 13 b’Abanyamerika mu bagera ku 170 bahasize ubuzima.

AlJazeera yanditse ko abayobozi bo mu Burengerazuba bw’Isi basanga icyemezo cyo gucyura ingabo kizasiga abaturage babyo n’abandi benegihugu babafashije mu myaka yashize mu kaga.

Nubwo bimwe mu bihugu byasoje gucyura abaturage babyo, Amerika yo yatangaje ko izakomeza gukora amanywa n’ijoro kugeza igihe yihaye kigeze.

Imibare yatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekana ko abaturage bakomoka muri Afghanistan 112.000 n’abandi banyamahanga bamaze gukurwa mu gihugu kuva ku wa 14 Kanama nyuma y’uko Aba-Taliban bari bamaze gufata Kabul. Abamaze kuvanwa muri iki gihugu kuva muri Nyakanga ni 117.500.

Ku rundi ruhande, u Bwongereza bwatwaye abaturage ba nyuma ku wa Gatandatu nubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Boris Johnson, yijeje kuzakoresha inzira zishoboka kugira ngo abari mu kaga bashobora gushyirwamo n’Aba-Taliban bagere mu Bwongereza.

Aba-Taliban bijeje abaturage ba Afghanistan kuguma mu gihugu, babizeza ko ntacyo bazaba ko n’ingendo z’indege zizasubukurwa vuba nyuma yo kugenda kw’ingabo za Amerika.

Ingabo z'Aba-Taliban zafunze imihanda ikikije Ikibuga cy'Indege cya Kabul muri Afghanistan
Uyu murongo ni uw'Abanya-Afghanistan bashaka kubikuza amafaranga kuri Banki y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .