00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban batakambiye Amerika, bayisaba gukurirwaho ibihano by’ubukungu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’Aba-Taliban riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Agateganyo, Mullah Amir Khan Muttaqi, ryatangaje ko ibiganiro ryarimo n’uruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar byagenze neza, bikaba byari ibya mbere bibayeho nyuma y’uko Aba-Taliban bafashe ubutegetsi ku itariki ya 15 Kanama uyu mwaka.

Aba-Taliban bagiye muri ibyo biganiro by’iminsi ibiri bifuza ko Leta yabo yakwemerwa ku ruhando mpuzamahanga, kugira ngo urwego rw’ubukungu muri icyo gihugu rwongere gukorana n’izindi hirya no hino ku Isi, kuko iki gihugu cyahawe akato, bigatuma urwego rw’ubukungu bwacyo rwari rusanzwe rucumbagira, rujya mu kangaratete.

Aba-Taliban kandi basabye Amerika gukuraho ibihano yafatiye Aba-Taliban, ndetse ikareka Leta y’icyo gihugu ikagira uburenganzira ku mitungo irenga miliyari 10$ yafatiriwe kugira ngo ibone uko ihemba abakozi ndetse inatange izindi serivisi za Leta.

Ntabwo biramenyekana neza niba uruhande rwa Amerika rwemeye ubusabe bw’Aba-Taliban, icyakora impande zose zatangaje ko ibiganiro byagenze neza.

Amerika ku ruhande rwayo ikomeje gusaba Aba-Taliban gutanga uburenganzira ku bagore n’abakobwa muri icyo gihugu, bakemererwa gukomeza amasomo yabo n’akazi bari basanzwe bafite.

Amerika n’ibindi bihugu bitaremera Leta y’Aba-Taliban, bihangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara, ubukene bukabije, indwara z’ibyorezo n’ibindi byago bishobora kwisukiranya ku baturage ba Afghanistan mu bihe biri imbere, nyamara ibyo bihugu bikaba ntacyo bifasha Leta y’Aba-Taliban kuko bitayemera nka Leta yagiyeho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuri ubu ibi bihugu biri kurebera hamwe uburyo byatera inkunga abaturage ba Afghanistan, ariko bitanyuze muri Leta iyobowe n’Aba-Taliban, ibyo bamwe bemeza ko bishobora kuzagorana.

Aba-Taliban bahuriye mu biganiro na Amerika basaba gukurirwaho ibihano by'ubukungu bafatiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .