00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban baravugwaho umugambi wo gushimuta abanyamahanga bategereje gutaha i Kabul

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Kanama 2021 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Aba-Taliban baravugwaho gutegura igitero kigamije gushimuta abanyamahanga bari ku kibuga cy’indege cya Kabul, bategereje gucyurwa n’ibihugu byabo.

Kuva Aba-Taliban bafata ubutegetsi, ibihugu bikomeye byatangiye urugamba rutoroshye rwo gucyura abaturage babyo bari bakiri muri Afghanistan. Inzira yonyine ishoboka mu Murwa Mukuru wa Kabul, ikibuga cy’indege cy’uwo Mujyi, kuri ubu kiri kugenzurwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye n’ingabo z’ibindi bihugu.

Iki kibuga kizengurutswe n’abaturage ibihumbi bifuza kubona uburyo bwo kukinjiramo kugira ngo bahunge igihugu, nubwo ibikorwa by’indege za gisivile byahagaritswe muri icyo gihugu.

Amerika yaburiye abaturage bayo barenga ibihumbi bitanu bakiri i Kabul, kwirinda kujya ku kibuga cy’indege, ahubwo bagategereza amabwiriza bazahabwa n’inzego za Amerika.

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko Amerika yagiranye ubwumvikane n’Aba-Taliban ku buryo Umunyamerika wese werekanye icyangombwa cy’inzira ari kwemererwa gutambuka kuri bariyeri z’Aba-Taliban zuzuye mu Mujyi wa Kabul.

Hagati aho, Aba-Taliban bavuze ko batari inyuma y’akavuyo kari ku kibuga cy’indege cya Kabul, ariko bahishura ko ‘bari gukora iperereza ku banyamahanga bamwe na bamwe mbere y’uko basohoka mu gihugu’.

Icyakora Perezida Biden yavuze ko Leta ye yaburiye Aba-Taliban ko mu gihe baramuka bahirahiye bakabangamira ibikorwa byo gucyura no guhungisha abantu, bazahura n’akaga gakomeye. Yongeyeho ko ‘atakwizeza abantu uburyo ibikorwa byo gucyura abantu bizarangira, nubwo yemeje ko Abanyamerika bose bazakurwa muri Afghanistan’.

Ikibuga cy'Indege cya Kabul cyuzuyeho abantu bari kwifuza guhunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .