00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban babyinnye intsinzi, barasa amasasu y’ibyishimo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Kanama 2021 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Umutwe w’Aba-Taliban wabyinnye intsinzi y’uko umusirikare wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye avuye ku butaka bwa Afghanistan, bishyira iherezo ku ntambara izo ngabo zari zimazemo imyaka 20.

Amasasu y’ibyishimo yumvikanye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kabul kuri uyu wa Kabiri ubwo umutwe w’Aba-Taliban watangazaga ko wigaruriye ikibuga cy’indege cya Kabul.

Mu 2001 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ingabo muri Afghanistan mu ntambara yari igamije kurwanya imitwe y’iterabwoba, ikura aba-Taliban ku butegetsi.

Indege ya gisirikare ya Amerika yacyuye abasirikare bose b’iki gihugu mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Aba-Taliban, Zabihullah Mujahid, yabwiye abanyamakuru ko ari umunsi udasanzwe mu mateka y’iki gihugu.

Ati “ Ni umunsi w’amateka. Twishimiye ibi bihe, twishimiye ko tubohoye igihugu cyacu kikava mu maboko y’ingufu zikomeye.”

Umusirikare wa nyuma wa Amerika wavuye ku butaka bwa Afghanistan ni Gen Maj Chris Donahue uyobora Diviziyo ya 82 mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere.

Intambara yo muri Afghanistan ni yo Amerika yarwanye igihe kinini mu mateka. Bibarwa ko yaguyemo abasirikare barenga 2500 ba Amerika n’abanya-Afghanistan barenga ibihumbi 240, igatwara akayabo ka miliyari ibihumbi bibiri z’amadolari ya Amerika.

Nta musirikare wa Amerika usigaye i Kabul, bose bamaze kuva ku butaka bwa Afghanistan
Aba-Taliban ubu nibo bari kugenzura ikibuga cy'indege Hamid Karzai i Kabul
Gen Maj Chris Donahue niwe musirikare wa nyuma wa Amerika wavuye muri Afghanistan
Guverinoma y'Aba-Taliban yishimiye ko Abanyamerika bavuye mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .