Aba- démocrate barashaka gukora iperereza ku mpamvu Trump yirukanye intumwa nkuru ya Leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Ugushyingo 2018 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Abadepite bo mu ishyaka ry’aba-démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyemeje gutangira iperereza ku mpamvu zatumye Perezida Donald Trump yirukana intumwa nkuru ya Leta, Jeff Sessions.

Aba-démocrates bakeka ko Trump yirukanye Sessions akamusimbuza Matthew Whitaker kugira ngo abangamire iperereza riyobowe na Thomas Mueller ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yabaye mu Amerika mu 2016.

Depite Jerrold Nadler unahabwa amahirwe yo kuyobora Komisiyo ishinzwe ubutabera mu nteko, yavuze ko bazakora ipererza ku iyirukanwa rya Sessions kandi byagaragara ko byakozwe ku zindi mpamvu ababikoze bakabiryozwa.

Ubusanzwe Sessions ni we wahabwaga raporo y’aho iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora rigeze. Icyakora yaje kubyivanamo kugira ngo atabangamira abarikora kuko yashinjwaga kwivanga.

Ni ikibazo kuri Trump kuko we yifuza ko rihagaragara kuko bigaragaye ko Abarusiya bivanze na we byamugiraho ingaruka.

Aba-démocrates basanga gushyiraho Whitaker ari uburyo Trump ari gukoresha kugira ngo azabangamire iryo perereza.

Whitaker kandi yakunze kumvikana avuga ko adashyigikiye iryo perereza, ari nabyo bishingirwaho bavuga ko intego ya Trump ari ukunaniza Mueller n’itsinda rye.

Aba-démocrates basabye ko Sessions asubizwa mu kazi cyangwa agasimburwa n’uwari umwungirije cyangwa Whitaker agahezwa mu iperereza riri gukorwa na Mueller.

Benshi mu bayobozi bagaragaje ko kwirukana Sessions cyangwa kubangamira iperereza bishobora gushyira igihugu mu kaga nkuko The Guardian yabitangaje.

Imyigaragambyo yatangiye abaturage basaba Trump gusubiza Sessions mu kazi.

Imyigaragambyo yatangiye ngo Sessions asubizwe mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza