00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 72 bamaze gupfira mu myigaragambyo muri Afurika y’Epfo, Boeing mu bibazo, impinduka kuri Coca-Cola: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Imyigaragambyo iri kubera muri Afurika y’Epfo ni imwe mu nkuru zigezweho ku Isi. Yatangiye mu cyumweru gishize ndetse ikomeje gukaza umurego aho kugeza ubu abantu 72 ari bo bibarwa ko bamaze kuyigwamo.

Abigaragambya ni abantu bashyigikiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Jacob Zuma, bari kwigaragambiriza igifungo yahawe ku bwo gusuzugura urukiko akanga kwerekana ibimenyetso mu iperereza ku byaha bya ruswa ashinjwa.

Uyu mugabo yakatiwe gufungwa amezi 15. Kuva ubwo abamushyigikiye batangiye kwigabiza imihanda, basahura amaduka, banangiza ibikorwaremezo bitandukanye.

Ubu harabarwa 72 bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo barimo 10 bapfiriye mu muvundo wabaye ku wa Mbere mu ijoro i Soweto.

Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yamaze kumenya abantu 12 bakekwaho kuba aribo bahembereye iyi myigaragambyo ndetse ko ubu abamaze gutabwa muri yombi bayirimo ari 1 234.

Imyigaragambyo muri Afurika y'Epfo ikomeje gukaza umurego aho abashyigikiye Zuma bigabije ibikorwa remezo byinshi bakabyangiza
Polisi yo muri iki gihugu imaze iminsi igerageza guhosha iyi myigaragambyo ariko ibintu bikomeje gufata indi ntera

===================================================

Imbuga z’abajura ruharwa bagabaga ibitero byo kuri internet zakuwe ku murongo

Imbuga za internet zifite inkomoko mu Burusiya zakoreshwaga n’abajura mu by’ikoranabuhanga bari bamaze kuyogoza Isi, zakuwe ku murongo.

Aba bajura, bari bamaze iminsi bagaba ibitero ku bikorwa by’ubucuruzi byo hirya no hino ku Isi cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibijyanye n’uburyo zavuye ku murongo ntabwo birasobanuka, gusa kuva kuri uyu wa Kabiri izi mbuga zagenzurwaga n’Ikigo cyitwa REvil ntabwo zibasha gufunguka.

Hari amakuru avuga ko abayobozi bo mu Burusiya ari bo baba bazikuye ku murongo nyuma y’igitutu gikomeye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yari yaganiriye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri iki kibazo mu biganiro bagiranye kuri telefoni ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

===================================================

Ibya Boeing bikomeje kuzamo kidobya

Boeing yahagaritse ibikorwa byo gushyikiriza indege zayo za 787 Dreamliner abari baziguze nyuma y’uko ivumbuye ko zimwe zifite ibibazo bijyanye n’uburyo igice cyicarwamo n’abagenzi giteranyije.

Muri Gicurasi nibwo iki kibazo cyatangiye kuvugwa ndetse no mu mwaka ushize byari byagarutsweho ku ndege za 787 aho bivugwa ko uburyo ibice bimwe byazo biteranyije ahicarwa n’abagenzi (fuselage) bidahuye n’amahame mpuzamahanga.

Ubu abari baguze izi ndege bazazihabwa mu mezi atanu ari imbere ayo makosa amaze gukosorwa.

Ibibazo by’izi ndege biri mu gice kigana imbere aho umuntu yagereranya no mu kizuru. Bije nyuma y’aho n’ubundi Boeing imaze igihe mu bibazo byatewe n’indege zayo za 737 Max zakoze impanuka bikaba ngombwa ko zikumirwa hose ku Isi.

Magingo aya, imigabane ya Boeing na yo ikomeje kumanuka ku isoko aho ku wa kabiri yamanutseho 4% umwe ukagera kuri 228,20$.

Boeing ikomeje guhura n'ibibazo bya tekiniki ku ndege zayo za Dreamliner ziteranyije nabi mu gice cy'imbere

===================================================

Coca-Cola igiye guhindura imiterere ya Coke Zero

Coca-Cola yatangaje ko igiye kuvugurura imiterere ya Coke Zero, ku buryo uburyohe bwayo buzajya bumera nk’ubw’izindi zisanzwe. Ibyo bizajyana no guhindura agacupa k’umukebe yacuruzwagamo, gahindure ibara kave ku mutuku ahubwo kabe umutuku n’umukara.

Izi mpinduka zizakorwa no ku bundi bwoko bwa Coca-Cola burimo nka Coke na Diet Coke aho by’umwihariko Coke Zero itarimo isukari byitezwe ko izakurura abantu benshi bakunda iki kinyobwa.

Mu binyobwa bikunzwe cyane ku Isi, ibya Coca-Cola biza ku isonga. Bibarwa ko 3,1% by’ibinyobwa binyobwa cyane ku Isi ari ibya Coca-Cola. Ku munsi, ku Isi hose hacuruzwa ibinyobwa bya Coca-Cola bingana na miliyari 1,7.

Icupa rishya rya Coke Zero (ibumoso) rigizwe n'umutuku n'umukara. Rigiye gusimbura irya risanzwe ry'umutuku gusa ndetse n'uburyohe bw'iki kinyobwa buhinduke

===================================================

Kenya: Ubujura bw’abana bukomeje gufata intera

Hashize amezi muri Kenya havugwa ubujura bw’abana bakiri bato ndetse ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amafoto y’abana babuze.

Uburyo aba bana bashimutwamo buracyari amayobera. Bivugwa ko iyo ababyeyi babatumye ahantu, batagaruka. Hari nk’ingero z’abana bato babuze bagiye kwiyogoshesha.

Bibarwa ko nibura abana 242 bari munsi y’imyaka 18 babuze hagati ya Mutarama na Ukuboza 2020. Muri bo, 125 bari abakobwa mu gihe abahungu bari 117. Harimo bamwe babonetse basubizwa imiryango yabo, abandi barabura burundu. Hari n’ababonetse barapfuye.

Muri Kenya, abana bakomeje kubura umusubirizo

===================================================

Uganda: Umurwayi wa Covid-19 yatorotse ibitaro ageze hanze arapfa

Abarwayi babiri ba Covid-19 bari barwariye mu bitaro bya Mityana babitorotse. Umwe muri bo yakomokaga mu gace ka Wabigalo. Akimara gucika abaganga, yageze hanze hashize amasaha make ahita apfa.

Abo mu muryango we ni bo bamucikishije nyuma y’uko bari babwiwe ko agiye koherezwa mu bindi bitaro kugira ngo arusheho kwitabwaho.

Abantu bamaze guhitanwa na Covid-19 muri Uganda barenga 2100.

Mu bitaro bya Mityana hatorotse abarwayi babiri ba Covid-19, umwe ageze hanze arapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .