Perezida Kagame yatumiwe mu nama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika izabera mu Buyapani

Yanditswe na M. M.
Kuya 13 Gashyantare 2013 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatumiwe mu nama ya gatanu mpuzamahanga ya Tokyo ku iterambere ry’Afurika (TICAD V), izabera i Yokohama mu Buyapani ku ya 1 kugeza ku ya 3 Kamena 2013.
Ibi byatangajwe mu biganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Ambasaderi Kunio Hatanaka wari uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, ubwo yazaga kumusezeraho ku wa mbere tariki ya 11 Gashyantare, nyuma yo kuba yari arangije imirimo ye yakoreraga mu Rwanda.
Iyi nama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika (...)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatumiwe mu nama ya gatanu mpuzamahanga ya Tokyo ku iterambere ry’Afurika (TICAD V), izabera i Yokohama mu Buyapani ku ya 1 kugeza ku ya 3 Kamena 2013.

Ibi byatangajwe mu biganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Ambasaderi Kunio Hatanaka wari uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, ubwo yazaga kumusezeraho ku wa mbere tariki ya 11 Gashyantare, nyuma yo kuba yari arangije imirimo ye yakoreraga mu Rwanda.

Iyi nama mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika itegurwa ku bufatanye n’igihugu cy’ u Buyapani, Loni, Banki y’Isi, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage n’iterambere (PNUD) na Komisiyo Nyafurika.

Muri iri huriro ry’ inama mpuzamahanga (TICAD) rya gatanu hazibandwa ku izamuka ry’ubukungu, intego z’ikinyagihumbi mu iterambere, Gushimangira amahoro n’imiyoborere myiza n’ihindagurika ry’ikirere.

Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika (TICAD) ryatangiye mu mwaka wa 1993, ritangijwe na Guverinoma y’u Buyapani, rigamije kuganira ku birebana na politiki hagati y’abayobozi ba Afurika n’abafatanyabikorwa babo mu iterambere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza