Zimbabwe yongeye gusabwa gutanga Mpiranya Protais ukekwaho Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Mata 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Abagenzacyaha b’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, bongeye gusaba Guverinoma ya Zimbabwe gushyikiriza ubutabera Mpiranya Protais w’imyaka 60 y’amavuko, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mpiranya yari umusirikare ndetse akaba ari nawe wari ukuriye abarindaga Perezida Habyarimana. Amaze imyaka 27 yihishahisha ubutabera bumushakisha ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Uyu mugabo ni umwe muri ba ruharwa bashakishwa na IRMCT, aho ari ku rutonde rwariho umucuruzi Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

Aba bombi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarabashyiriyeho akayabo ka miliyoni 5 z’Amadorali ku muntu watanga amakuru y’aho bari cyangwa akabashyikiriza inzego zibishinzwe.

Umushinjacyaha wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko afite icyizere cy’uko nyuma yo gufata Kabuga, Mpiranya ariwe ukurikiyeho.

Abagenzacyaha b’uru rwego bamaze igihe kinini bavuga ko Mpiranya ashobora kuba ari muri Zimbabwe ndetse bagerageje ibishoboka byose ngo basabe ubuyobozi bw’iki gihugu kubashyikiriza Mpiranya.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari abayobozi muri IRMCT bagiriye uruzinduko muri Zimbabwe nyuma y’ivanwa ku butegetsi rya Robert Mugabe, bizeye ko ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Mnangagwa bushobora gutanga Mpiranya agakurikiranwa.

Bivugwa ko icyo gihe nta cyakozwe ariko ngo muri uku kwezi IRMCT yongeye gusaba Zimbabwe gushyikiriza Mpiranya ubutabera. Ndetse ngo hari icyizere nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ajyanye no guhererekanya abanyabyaha.

Brammertz yavuze bitewe n’uko Mpiranya yari umusirikare, bishoboka ko akomeje gukingirwa ikibaba n’abasirikare bakuru muri Zimbabwe ndetse ngo mu minsi ishize yakomeje gukora ingendo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Dutekereza ko agihari, agikora ibikorwa bye kandi kugeza mu minsi ishize yakoreraga ingendo muri Afurika yo hagati no mu Burasirazuba. Birashoboka ko ari muri Zimbabwe, RDC na Afurika y’Epfo.”

Abagenzacyaha bavuze ko u Rwanda na RDC bimaze igihe bifitanye umubano mwiza, ndetse ngo ibi bikaba bishobora kuzaba imbogamizi kuri Mpiranya mu gihe Zimbabwe yaba yemeye kumutanga kuko RDC ishobora kuba itacumbikira abakekwaho gukora Jenoside mu Rwanda.

Brammertz ati “Nk’umuntu wari ukuriye abarinzi ba perezida [Mpiranya], ni umwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

IRMCT ivuga ko Mpiranya ari umwe mu batanze itegeko ryo kwica Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe ku wa 7 Mata 1994, aho Madamu Agathe yishwe ari kumwe n’Abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga.

Uretse Minisitiri w’Intebe, bivugwa kandi ko Mpiranya yatanze itegeko ryo kwica abandi banyapolitiki bakuru batavugaga rumwe na Leta.

Abagenzacyaha bavuga ko yagiye muri Zimbabwe nk’umwe mu bari bayoboye Umutwe w’abarwanyi wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside, kuri ubu ukaba ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Amaze igihe kinini akorana bya hafi na Zimbabwe

Bivugwa ko Mpiranya yabaye inshuti y’akadasohoka y’abasirikare bakuru ba Zimbabwe ubwo Robert Mugabe wayoboraga iki gihugu yoherezaga ingabo muri icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Mu Ukuboza 2010, iperereza ryakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umutekano ryagaragaje ko Mpiranya akorana bya hafi na Zimbabwe ndetse amaze igihe aba muri icyo gihugu.

Mu 2012, nibwo byavuzwe ko Mpiranya ari muri Zimbabwe ndetse hatangazwa ko agendera ku mazina ya Mahuku Théophase cyangwa se Kakule James, kugira ngo adafatwa.

Ni ikibazo cyahagurukije Inteko Ishinga Amategeko ariko birangira Zimbabwe ikomeje kunangira yanga kumushyikiriza ubutabera.

Umwaka ushize Brammertz yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ko n’ubwo haba hari ibimenyetso bifatika n’amakuru y’aho aba bakekwaho uruhare muri Jenoside baherereye, ariko habura ubufatanye hagati ya za Guverinoma zo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Ikibazo gikomeje kubera ingutu abagenzacyaha ni uko aba bashinjwa uruhare muri Jenoside bakihishahisha bahinduye imyirondoro ndetse n’amazina yabo yose bakaba barayahinduye.

Itsinda rya IRMCT riherutse kugaragaza ko nka Kabuga yakoresheje pasiporo zirenga 20 mu myaka igera kuri 26 yari amaze yihishahisha.

Bivugwa ko ibyo byangombwa baba barabibonye binyuze mu gutanga ruswa, uburiganya n’ubundi buryo bakoresha cyangwa bigategekwa n’abantu bakomeye baba bafite inyungu mu kuba aba bashakishwa bakomeza kwihisha ntibashyikirizwe ubutabera ngo baryozwe ibyo bakoze.

Mpiranya umaze imyaka 27 ashakishwa bivugwa ko amaze igihe aba muri Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .