Zambia igiye kohereza abahanga kwiga uko u Rwanda rukoresha Biogaz mu magereza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Mata 2021 saa 04:32
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe yashimye umwihariko w’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga rya Biogaz mu magereza atandukanye, rifasha mu kugabanya ibicanwa, kurengera ibidukikije no gusigasira isuku.

Dr Chisela Chileshe uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, yasuye Gereza ya Rubavu aherekejwe n’itsinda bazanye ndetse na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, CG Juvenal Marizamunda.

Gereza ya Rubavu yahoze yitwa iya Gisenyi yashinzwe mu 1973 kuri ubu ikaba irimo Imfungwa n’Abagororwa 8212, bose akaba ari igitsinagabo. Kuri ubu ifite abakozi 170 (160 b’Abacungagereza, 10 b’Abasivile).

Ni Gereza ikorerwamo imirimo itandukanye byiganjemo imyuga irimo ubwubatsi, gusana amazu n’amacumbi y’abagororwa ndetse n’ibindi bikorwa birimo ubuhinzi bw’imboga n’indi myaka ifasha mu gutunga abayifungiyemo.

Umuyobozi wa Gereza ya Rubavu, SP Ephraim Gahungu yavuze ko muri iyi gereza bafite umwihariko wa Biogaz ifasha mu gutekera abafungiyemo ndetse igatuma hatabaho kwangiza ikirere.

Dr Gahungu yavuze kandi ko uburyo bwo gukoresha Biogaz muri Gereza ya Rubavu byatangiye mu 2014 kuri ubu ikaba itanga gaz ingana na kilobase 16 ku munsi.

Dr Chisela Chileshe yashimye uburyo muri gereza zo mu Rwanda hari isuku bikaba bifasha mu kurinda indwara imfungwa n’abagororwa ariko by’umwihariko anyurwa n’uburyo muri gereza ya Rubavu yahasanze Biogaz ifasha mu kubungabunga isuku n’ibidukikije ariko ikanatanga gaz yo gucana.

Ati “Uburyo imyanda iba yatawe n’abantu ivanwamo Biogaz biratangaje bijyanye no kurengera ibidukikije kandi igakoreshwa mu guteka n’ibindi birimo gutanga ifumbire ikoreshwa mu buhinzi kandi bya bindi byahinzwe bikagaburirwa imfungwa.”

Yakomeje agira ati “Ni ibintu twishimiye, turashaka ko tuzohereza abahanga bacu [abatekinisiye] bakaza kwiga uburyo hano bikorwa natwe bikaba byadufasha.”

RCS itangaza ko kugeza ubu gukoresha Biogaz muri gereza zo mu Rwanda bigeze kuri 60%.

Yasabye ko Abacungagereza bongerwa

Muri rusange ibarura ryo kuwa 26 Mata 2021, rigaragaza ko imibare y’imfungwa n’abagororwa ari 77,690 barimo abagabo 72,510 n’abagore 5,180. Ni mu gihe ariko ku rundi ruhande Abacungagereza bakiri bake
Dr Chisela Chileshe yagaragaje ko by’umwihariko muri gereza ya Rubavu yahasanze umubare munini w’abagororwa asaba RCS na Guverinoma y’u Rwanda kongera Abacungagereza.

Ati “Icyo nabonye nanavuga wenda nshobora no gusaba ni uko hakongerwa umubare w’Abacungagereza, urabona ko ari Abafunzwe ari benshi ariko abashinzwe kubacunga bakaba ari bake ugereranyije n’ibipimo mpuzamahanga.”

Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera yavuze ko kugeza ubu n’ubwo hari umubare muto w’abacungagereza ariko hari gahunda y’uko buri mwaka hashakwa abandi bo kongera umubare ari nako bahabwa amasomo ya kinyamwuga.

Ati “Uyu mushyitsi yanabigarutseho ko hari abacungagereza bake asaba ko bishobotse bakongerwa, ariko twamubwiye ko natwe atari uko batabizi ahubwo buhoro buhoro uko bagenda bongera umubare bizakemuka.”

Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko nibura abafungwa cyangwa abagororwa 10 baba bagomba kugendana n’umucungagereza umwe. Ni mu gihe muri Zambia ho ari abagororwa bane ku mucungagereza umwe.

Gereza ya Rubavu iherereye mu murenge wa Nyakiliba
Ubwo Dr Chisela Chileshe uyobora urwego rw'imfungwa n'abagororwa muri Zambia yageraga muri gereza ya Rubavu
Dr Chisela Chileshe yakiriwe mu cyubahiro kuri gereza ya Rubavu
Ingamba zo kwirinda Covid-19 zirubahirizwa muri gereza ya Rubavu
Imfungwa n'abagororwa babyifuza bigishwa imyuga itandukanye ndetse bamwe bagatangira kuyibyaza umusaruro bakiri muri gereza
Muri gereza ya Rubavu abagororwa bigishwa imyuga itandukanye izabafasha mu buzima mu gihe bazaba bafunguwe
Isuku ni kimwe mu byimakajwe muri gereza zo mu Rwanda ndetse na Dr Chisela Chileshe yabishimye
Muri gereza ya Rubavu hari kubakwa inzu nshya kugira ngo haboneke ubwisanzure buhagije

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .