Uyu mwaka uzasiga hoteli imaze imyaka itandatu yubakwa i Ngoma ikora

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yatangaje ko ubunani bw’uyu mwaka, buzasiga hoteli yari imaze imyaka itandatu yubakwa mu Karere ka Ngoma itashywe ku mugaragaro.

Ibi yabitangaje ubwo yitabiraga inama yaguye y’umutekano y’Akarere ka Ngoma mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Iyi hoteli yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013 igenda igira ibizazane birimo kubura amafaranga n’ibindi, yubakagwa ku nkunga ya guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze, LODA.

Umwaka ushize imirimo yo kubaka iyi hoteli yari yararangiye gusa hasigaye gushyirwamo ibikoresho no gushaka rwiyemezamirimo wahita utangira kuyikoreramo, amafaranga yo kugura ibikoresho ntabwo yabonekeye igihe ndetse na ba rwiyemezamirimo bashakaga kuyikoreramo bagenda biguruntege.

Minisitiri Shyaka yavuze ko mu biganiro, bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere babasabye ko ubunani bwasiga iyi hoteli yatangiye imirimo ngo kuko ibisabwa byose byararangiye.

Yagize ati “Hoteli yo yaruzuye ariko ntabwo iratangira gukora kubera ko hagomba kuboneka umuntu ufite ubunararibonye kugira ngo ayikoreshe, mu biganiro twagiranye n’Akarere nuko ku bunani iyi hoteli yabo izaba ikora, yo yaruzuye hasigaye gushyiramo ibikoresho no kubona uwikorera ufite ubuzobere mu kuba yayikoresha, twabasabye ko babyihutisha ku buryo uyu mwaka usiga itangiye gukora kuko imaze igihe yaruzuye.”

Minisitiri Shyaka avuga ko kubaka ibikorwa remezo birimo hoteli na Stade mu Karere ka Ngoma byerekana urugendo rukomeye u Rwanda rwakoze mu iterambere.

Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi ni ibigaragaza icyerekezo igihugu gifite, ni ibigaragaza nanone ko iterambere ry’u Rwanda ishusho yaryo itari muri Kigali gusa no mu zindi ntara ujyayo ukabisangayo, ni ibigaragaza urugendo rukomeye u Rwanda rwakoze mu iterambere bikanagaragaza ko iterambere ry’igihugu ritari amagambo gusa. Turacyafite gutera intambwe nini ariko byerekana ko hari aho twavuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis, avuga ko kuri ubu barajwe ishinga no gushaka uko imirimo yo muri iyi hoteli itangira, akomeza avuga ko n’amafaranga yo kugura ibikoresho bayabonye ahubwo ngo hasigaye kubona rwiyemezamirimo utangira kuyikoreramo.

Yagize ati “ Twagize ibiganiro nabo twifuzaga ko bayikoresha, umwe twari mu rugendo asa naho agenda biguruntege ariko twagize umwanya wo kuganira no ku bandi kuburyo twifuza ko uzayikoreramo twafatanya tukagura ibikoresho turi kumwe ku buryo mu minsi mikuru yatangira gukoreramo kandi tuzabiharanira.”

Umuturage wo muri aka Karere witwa Hakizimana Yves, aherutse kubwira IGIHE ko iyi hoteli nitangira gukorerwamo izaba igisubizo ku bahinzi.

Yagize ati “ Inaha dusanzwe duhinga imbuto nyinshi, ibitoki n’ibindi bihingwa byinshi, izaduha isoko tujye tuyigemurira imyaka natwe bikatuzamura mu iterambere.”

Iyi hoteli yubatswe munsi y’ibiro by’Akarere ka Ngoma ikaba yaratwaye miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Yubatswe ku buso bungana na hegitari 2.5. ifite ibyumba 70 birimo ibyagenewe kurarwamo n’umuntu umwe 56, 12 byisumbuyeho n’ibyumba bibiri biri ku rwego mpuzamahanga.

Ifite akabyiniro n’ubwogero bwisanzuye ( Piscine), ibyumba bibiri by’inama na parking ishobora kwakira imodoka 100.

Iyi hoteli yubatswe munsi y’ibiro by’Akarere ka Ngoma ikaba yaratwaye miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza