Usambanye n’umugore w’abandi ashobora kutazajya ahanwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 03:56
Yasuwe :
0 1

Ingingo ya 149 mu mushinga w’Igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu uzajya uhanirwa icyaha cyo gusambana ari uwakurikiranwe n’umufasha we basezeranye imbere y’amategeko.

Iyi ngingo ivuga ko umugabo cyangwa umugore uzajya afatwa yasambanye n’undi muntu kandi hari uwo bafitanye isezerano mu buryo bw’amategeko azajya ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe.

Iyi ngingo yateje impaka kuri uyu wa Mbere mu cyumba cya Komisiyo y’abadepite ishinzwe politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, aho hari bamwe bagaragaje ko iha urwaho abonona umuryango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yavuze ko mu mategeko isezerano riba hagati y’abantu babiri.

Yavuze ko igihe umugabo cyangwa umugore azajya ajya gusambana, ufite uburenganzira bwo kumujyana mu nkiko ari uwo basezeranye byemewe n’amategeko kuko ari we bafitanye isezerano.

Bivuze ko haramutse hari nk’umugore wagiye gusambana n’umusore ukiri ingaragu bagafatwa, mu gihe umugabo wa wa mugore agiye kurega hazajya hafatwa umugore gusa naho umusore asigare kuko atari mu masezerano y’abo bombi.

Yagize ati “Hari abantu babiri bashyingiranywe, A na B, hanyuma B arasambanye, asambanye n’undi muntu washyingiwe witwa C. Noneho uyu muntu witwa A yatanze ikirego arega B ko yasambanye, iyo ikurikiranwacyaha ritangiye hakurikiranwa B, C ntabwo arimo. Kugira ngo C akurikiranwe keretse D yamureze.”

Minisitiri Uwizeyimana kandi yavuze ko nta wundi muntu wemerewe kujyana ikirego avuga ko kanaka yasambanye atari uwo bashakanye.

Yagize ati “Uyu munsi ushobora guhamagara ‘umuyobozi’ wa CID, ukamubwira ngo nsanze umugabo hano muri hoteli arimo gusambana kandi nzi ko yashyingiwe, bazakubaza bati ‘ni wowe mwashyingiranywe?’ Uti ‘Oya’ bazakubwira bati ’ibyo ntibikureba’.’”

Depite Nyirabega Euthalie yavuze ko bitumvikana uburyo abantu babiri bazajya bakora icyaha hanyuma hagahanwa umwe undi bakamureka.

Yagize ati “Ko umuntu iyo agiye kwiba hakagira undi umufasha kugira ngo agere muri iyo nzu aba umufatanyacyaha, kuki uyu muntu wasenye urugo rwe, umufashije kurusenya we ataba umufatanyacyaha? Kuki uwamufashije we adafite ibihano?”

Depite Uwayisenga Yvonne we yahise asaba ko gutanga ikirego ku bafashwe basambana bitaharirwa uwashyingiranywe n’uwafashwe gusa, ahubwo bikwiye kwemererwa buri wese ubibonye.

Ati “Tumaze kubona ukuntu ubusambanyi bugenda bufata indi ntera mu gihugu cyacu, numva tutabirekera gusa uwo bashyingiranwe ko ari we ugomba kubikurikirana, cyabaye icyaha umuntu wese ubonye umugabo n’umugore batari mu masezerano , akaba yatanga ikirego noneho wenda uwo bashyingiranwe akaba ariwe ushobora kujya mu rukiko kugihagarika.”

Perezida wa Komisiyo, Kayiranga Rwasa Alfred, yagaragaje ko haramutse hagize undi ujya gutanga ikirego atari mu masezerano byagira ingaruka ku muryango.

Yagize ati “Ikigenderewe kuri iyi ngingo ni ukubaka umuryango. Iyo tuvuga kubaka umuryango nturebe umugore n’umugabo gusa, reba n’abana babakomokaho. Burya niba hari ikintu kibabaza abana ni ukumva ababyeyi babo bataye agaciro. Kuza ukajya hariya ukavuga ngo nasanze kanaka asambana, umugore wanjye ntacyo yabivuzeho, abana banjye ntacyo babivuzeho, ntabwo uje kunyubakira ahubwo uje kunsenyera.”

Minisitiri Uwizeyimana yavuze ko nta wundi muntu ugomba kwitambika mu masezerano y’abashyingiranywe, ajya gutangaza ko yabafashe basambana.

Ati “Gucana inyuma kw’abashakanye bishingiye ku masezerano y’ubushyingiranwe, kandi ayo masezerano ni ay’abantu babiri, wowe utari muri ayo masezerano ujya kuvuga ko bayishe wabitumwe na nde? Amasezerano areba abayakoranye. Nta wundi bireba kuko iki ni ikirego gishingiye ku kutubahiriza amasezerano.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha gisanzwe, uwahemukiwe yashoboraga gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose. Yashoboraga kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango.

Mu ngingo nshya, uwareze (uwahemukiwe) yemerewe gusaba guhagarika ikirego ariko icyemezo kizajya gifatwa n’umucamanza ku buryo hari nubwo ashobora kubyanga.

Uwizeyimana yavuze ko hari abantu bakinishaga inzego za Leta bakazana ibirego bagahita babihagarika, rimwe na rimwe bakanabikora atari ku bushake bwabo ahubwo ari ku gitutu cy’umuryango.

Yagize ati “Twari twamaze kumenya ko hari abantu bakinisha inzego za Leta, turavuga ngo uzajye ubanza utekereze kabiri nujya gufungisha uwo mwashakanye. Twabikoze nko kugira ngo abantu badafungura, bakiroha mu busambanyi ngo buremewe.Niba umugore wawe aje akagusabira imbabazi, icyo gihe umucamanza niwe ubifataho umwanzuro. Ese ubu ari wowe mu nkiko uhorana amadosiye yo gusambana icyo gihe byagenda bite? Umucamanza ashobora kureba akavuga ati ‘uyu muntu ni umusambanyi wabigize umwuga, reka tumuhane.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana yavuze ko mu mategeko isezerano riba hagati y’abantu babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza