Urwibutso rwa Cardinal Kambanda kuri Arkiyepiskopi wa Kampala wasanzwe mu cyumba yapfuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Mata 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Abaturage n’Abakristu Gatolika muri Uganda bari mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Arkiyepiskopi wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga, wari uzwiho kutarya indimi cyane iyo yanengaga bimwe mu byemezo bifatwa na Leta ya Uganda, wasanzwe mu cyumba yapfuye ku wa Gatandatu tariki 3 Mata 2021.

Urupfu rwa Lwanga wari ufite imyaka 68 y’amavuko rwashenguye benshi barimo na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wagaragaje ko yari inshuti ikomeye ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ubwo yari ayoboye Igitaramo cya Pasika cyabereye kuri Katedarali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Cardinal Kambanda yavuze ko by’umwihariko yababajwe n’urupfu rwa Arkiyepiskopi wa Kampala, Dr Lwanga wari inshuti y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi batubikiye urupfu rwa Arkiyepiskopi wa Kampala, Sipiriyani Kizito Lwanga, wari inshuti yacu. Yazaga inaha kenshi, Abapadiri be bose yabazanye inaha n’Abakristu mu rugendo Nyobokamana. Yakundaga Umubyeyi Bikiramariya Nyinawajambo w’i Kibeho.”

Dr Lwanga yagizwe Arkiyepiskopi wa Kampala muri Kanama 2006, akaba yari azwi nk’umuntu waranzwe n’urukundo ndetse akamagana bimwe mu bikorwa bigayitse bya Leta ya Uganda irangajwe imbere na Museveni.

Arkiyepiskopi wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga yasanzwe mu nzu yapfuye
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yababajwe n'urupfu rwa mugenzi we wa Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .