00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cya burundu kuri Munyagishari wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 01:47
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali, rwagumishijeho icyemezo cy’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi, gihanisha Munyagishari Bernard igifungo cya burundu cyafashwe mu 2017.

Munyagishari wavukiye i Gisenyi mu 1959, yahamijwe icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Muri Mutarama 2017, nibwo yakatiwe gufungwa burundu ahita ajuririra urukiko.

Mu Ugushyingo 2019, yaje gusubira mu Rukiko rw’Ubujurire kugira ngo ajuririre igihano yahawe ariko kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, narwo rwateye utwatsi ubujurire bwe bityo akomeza gufungwa burundu ari nacyo gihano yari yarakatiwe mu 2017.

Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyagishari rwemeza ko igihano yahawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi.

Munyagishari yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata abagore ku ngufu, gusa icyo gufata ku ngufu yagihanaguweho n’Urukiko.

Uyu mugabo wakunze kuburana mu rurimi rw’Igifaransa yafashwe kuwa 25 Gicurasi 2011 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR, kuwa 14 Kamena 2011.

Urukiko Rukuru rwamuburanishije rwavuze ko yitabiriye inama zitandukanye zacurirwagamo umugambi wo kwica abatutsi agaha urubyiruko rw’interahamwe amabwiriza yo kubica no gufata abagore ku ngufu, kandi ngo akajya i Kigali kubashakira ibikoresho byo kubicisha birimo imihoro, amagerenade n’ibindi.

Munyagishari wari ukuriye Interahamwe zo mu Mujyi wa Gisenyi, yatwaraga abatutsi bafatiwe ku mabariyeri akabajyana ahitwaga komine rouge ari naho bicirwaga, agatanga amabwiriza yo gucukura ibyobo byo kubashyiramo, ndetse akanashyiraho amatsinda y’abashoferi bagombaga kubamutwaza.

Bernard Munyagishari wabaye umuyobozi wa MRND ku Gisenyi yagejejwe mu rukiko bwa mbere kuwa 20 Kamena 2011 i Arusha, aza koherezwa kuburanira mu Rwanda kuwa 24 Nyakanga 2013.

Munyagishari yagumishirijweho igifungo cya burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .