Urugendo rugana ku gutuzwa muri Amerika ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Imyaka imaze kurenga 20 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havugwa intambara yatangijwe mu guhirika ubutegetsi bw’uwiswe umunyagitugu, Mobutu Sese Seko wategetse iki gihugu kicyitwa Zaïre.

Intambara ya mbere yabereye muri icyo gihugu hagati ya 1996 na 1997 u Rwanda rwayigizemo uruhare rushaka gukumira abari basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo batarutera.

Uwasimbuye Mobutu, Laurent Desiré Kabila yaje kugaragara nk’ubashyigikiye ashaka kubafasha guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu gihe u Rwanda rwari rumaze kumenya neza ko abasize bakoze Jenoside badashobora kurumeneramo, rwakuye ingabo muri Congo, ariko hari abasigayeyo mu mutwe wa FDLR bakomeza guhungabanya umutekano w’uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Kuri FDLR hiyongeyeho n’indi mitwe yakomeje guhohotera no kuburabuza abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Benshi muri abo baturage bahungiye mu Rwanda; n’ubu ntibarabona agahenge gatuma basubira aho bavuye. Bari mu nkambi eshanu z’u Rwanda , Gihembe mu karere ka Gicumbi, Kigeme mu Majyaruguru, Nyabiheke mu karere ka Gatsibo Kiziba muri Karongi, na Mugombwa muri Gisagara.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR rivuga ko impunzi z’Abanye-Congo zicumbikiwe mu Rwanda muri uyu mwaka zibarirwa mu 81 000.

Koherezwa muri Amerika, Canada, Australia, n’ibihugu by’u Burayi

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yabwiye IGIHE ko kubera ko imvururu ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo zimaze imyaka isaga 20 zidahosha, gusubiza impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda mu gihugu cyazo bidashoboka.

Yashimangiye ko ari yo mpamvu hari bamwe mu mpunzi bashakirwa ibindi bihugu byo ku wundi mugabane. Aboherezwa bajyanwa muri Australia, Canada, Denmark, Finland, u Buholandi, Norvège, Suède na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Impunzi nyinshi ziri ku kigero gisaga 90% zoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

UNHCR mu cyegeranyo cyayo cyo muri Kamena 2014, ivuga ko iby’ingenzi bigenderwaho mu gutoranya impunzi zijya muri Amerika ari ukuba zarageze mu Rwanda hagati y’iya mbere Mutarama 1994 n’iya 31 Ukuboza 2005.

Zaravukiye cyangwa zari zituye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Katanga, cyangwa Province Orientale.

Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Ahmed Fall, yashimangiye ko hafi y’impunzi zose ziri mu Rwanda zujuje ibisabwa byavuzwe hejuru; ariko ko kwimurirwa mu bindi bihugu bisaba umugabo bigasiba undi.

Ati “Ni kimwe mu bisubizo, ariko kuri benshi ntigishoboka. Tubashakira ibisubizo birambye birimo kubatuza mu gihugu bashatsemo ubuhungiro cyangwa amahoro akaboneka bagasubira iwabo.”

Umuyobozi uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Fall(hagati) ubwo yasinyaga amasezerano y'ubufatanye n'uwa Equity Bank Rwanda na PAM

Ahmed yahamije ko ari yo mpamvu benshi mu basabye kujyanwa muri Amerika badasubizwa. Cyane ko hagati yo muri 2010, impunzi 929 zasabwe koherezwa muri Amerika no mu bindi bihugu byavuzwe hejuru hakemererwa 650; muri 2011 hasabye 1310 hemererwa 731; muri 2012 hasabye 2249 hemererwa 733; muri 2013 umubare wariyongereye, hasaba 2717 ariko hemererwa 922 naho muri 2014, 607 basaba kwimurwa hemererwa 468.

Ariko UNHCR ivuga ko muri iyo myaka yose impunzi zagiye muri Amerika ari 2369 gusa.

Mu mwaka wa 2015, USA yemereye impunzi 1317 kuyituramo, mu gihe muri 2016 yemereye 3018.

Iyo impunzi igeze muri Amerika ibaho ite?

Iyo mpunzi igeze muri Amerika ivuye mu Rwanda yakirwa n’imishinga inyuranye igahabwa inkunga ya leta n’iy’umwe mu miryango y’abagiraneza kugira ngo yinjire mu buzima bushya vuba bishoboka.

Buri muryango uhabwa umuntu uwitaho kugira ngo yite ku bikenerwa mu minsi 30 ya mbere akihagera birimo, aho kuba, ifunguro, ivuriro, icyo azajya akoresha mu ngendo, …

Abimukira bavuye mu Rwanda bose bakangurirwa kwiga Icyongereza ku buntu, abana bakarihirwa amashuri abanza. Impunzi kandi ihabwa uburenganzira bwo kujya mu idini ishaka no gukora imigenzo ijyanye n’umuco wayo uko ibishaka.

Nyuma y’umwaka impunzi igomba gusaba icyemezo kiyemerera gutura by’igihe kirekire muri Amerika, Green Card, kandi yemerewe gusaba ubwenegihugu imyaka itanu ishize aba muri icyo gihugu.

Inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z'Abanye-Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza