Urubyiruko rwasabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha mu muryango nyarwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing: RYVCPO) rwasabwe gushyira imbaraga mu kubikumira hirya no hino mu gihugu.

Rwabisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, kuri iki Cyumweru ku wa 3 Ukuboza 2017, muri kongere ya gatatu yabereye i Kigali.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko urubyiruko rubabwa kuba mu baturage, rugatanga umusanzu ugaragara mu kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu muryango nyarwanda no gufatanya mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Ibyo bategerejweho cyane nk’urubyiruko rw’abakorerabushake ni uguhangana n’ibyaha cyane cyane iby’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango. Basanzwe badufasha, turagira ngo tubibibutse kugira ngo bashyiremo imbaraga kugira ngo bigabanuke, byaba n’iby’ibiyobyabwenge turifuza ko bashyiramo imbaraga kugira ngo bigabanuke.”

Yasabye urubyiruko gufasha abaturage guhindura imyumvire bakarushaho kumva ko bakwiye kwikorera isuku, kwicungira umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge, gutanga amakuru ku gihe n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha, ACP Damas Gatare, yashimye ibikorwa urwo rubyiruko rufashamo polisi asaba ko rwongeramo ingufu.

Yagize ati “Aba bishyize hamwe biyemeza gufatanya n’inzego zose zirimo n’urwego rwa Polisi mu kuyifasha guhangana n’ibyaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge dusanga mu rubyiruko, uburaya n’ubwomanzi n’ibindi; gukorana na bo rero bikomeje gutanga umusaruro kandi uracyakomeje kugaragara kuko buri munsi imbaraga zabo ziriyongera.”

Mukamuhirwa Marie Janvière waturutse mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yavuze ko biyemeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha ariko bakanafatanya n’abandi mu kubaka igihugu.

Yagize ati “ Uruhare rwacu mu bukorerabushake rushingiye ahanini ku bukangurambaga tugenda dukora haba ku giti cyacu no mu nteko z’abaturage, hari inama tugenda dukora dufatanyije n’urundi rubyiruko kandi dukora ibikorwa byinshi bigamije kwihutisha gahunda za leta.”

Kugeza ubu urwo rubyiruko rusaga ibihumbi 223, rukaba ruri mu turere twose tw’igihugu. Rufatanya mu kurwanya ibyaha no kubikumira, gutanga amakuru no gufasha mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Urubyiruko rwasabwe gutanga umusanzu ugaragara mu kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu muryango nyarwanda no gufatanya mu iterambere ry’igihugu
Minisitiri Kaboneka ageza ubutumwa ku bitabiriye kongere y'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha hamwe n'abayobozi muri Polisi y'u Rwanda
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza