00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko ku isonga mu kwiyumvamo gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Mata 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Imyaka isaga itandatu irashize gahunda ya Ndi Umuryarwanda itangijwe igamije gufasha abanyarwanda kurenga imyumvire y’ibibatanya birimo amoko n’ibindi bakarangamira ibibahuza ari byo Bunyarwanda.

Iyi gahunda yatanze umusaruro mugari mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko ituma biyumvamo Ubunyarwanda kurenza ikindi icyo ari cyo cyose.

U Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye aho amacakubiri ashingiye ku moko yahawe intebe bikaza kuruvumiramo Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni muri Mata 1994.

Nyuma ya Jenoside Abanyarwanda bahuye n’ibikomere bitandukanye birimo kwishishanya ndetse no gutinyana hagati y’abishe n’abiciwe. Nubwo byari ibihe bikomeye ariko bagombaga kongera kubana mu mahoro kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho nk’igihugu.

Mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda hashyizweho gahunda zitandukanye zo gutuma amahoro yongera kubaho nk’inkiko Gacaca, Ndi Umunyarwanda n’izindi zaganishaga ku bumwe n’ubwiyunge.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatanze umusaruro uhagije mu bumwe n’ubwiyunge, kuko yatumye Abanyarwanda bongera kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha amoko,uturere, imyerere n’ibindi byose bitandakunya.

Abanyarwanda mu ngeri zose bakiriye iyi gahunda na yombi kuko abenshi bari barabonye cyangwa barumvise aho amacakubiri yagejeje igihugu.

Icyakora nubwo Abanyarwanda bose bayakiriye neza, ibyavuye mu gipimo cy’uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze cyakozwe mu 2020, byagaragaje ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda urubyiruko ruyiyumvamo cyane kurusha abandi.

Igipimo cy’Ubwiyunge mu Banyarwanda [Rwanda Reconciliation Barometer] gikorwa hashingiwe ku nkingi esheshatu zo kubaka igihugu zirimo na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ibyakivuyemo uyu mwaka byagaragaje ko u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge kuko bwageze ku kigero cya 94.7%. Muri ubu bushakashatsi, Ndi Umunyarwanda niyo nkingi iri imbere kuko igeze ku kigero cya 98.6%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu b’ingeri zitandukanye, bukaba bwaragaragaje ko urubyiruko arirwo rwumva gahunda ya Ndi Umunyarwanda kurenza abandi bose.

Kuba urubyiruko arirwo ruri ku isonga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ahanini biterwa n’uko bakuriye mu gihugu kibarinda ivangura n’amacakubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yabwiye IGIHE ko urubyiruko rwagize amahirwe yo gukurira mu maboko meza arurinda ivangura n’amacakubiri.

Ati “Urubyiruko rwagize amahirwe yo kubyirukira mu gihugu cyirurinda ivangura n’amacakubiri. Hari abari bato n’abavutse nyuma ya Jenoside nubwo hari ibyo babarirwa bibagiraho ingaruka bikaba byabatera ibikomere, ariko igihugu bakuriyemo kirabarinda bikabakingira, bigatuma bahagarara neza kuruta abakuze.”

Ku ruhande rw’urubyiruko narwo niko rubyumva kuko rusanga kuba bari mu gihugu kibarinda ivangura n’amacakubiri bituma na bimwe babwiwe n’ababyeyi bitari byo babasha kubirenga bagashyira imbere Ubunyarwanda.

Umuyobozi w’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda We Want, Murenzi Tristan, yabwiye IGIHE ko kuba urubyiruko rwaragize amahirwe yo gukurira mu gihugu giteza imbere ubumwe n’ubwiyunge byatumye rwiyumvamo ko ari Abanyarwanda kurenza ibindi.

Ati “Urubyiruko abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rukura hari ingamba zo kurwanya amacakubiri, ibi byatumye biyumvamo Ubunyarwanda kurenza ibindi byose.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rwigiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo bituma bifuza kurwanya ikintu cyose gishobora gukurura amacakubiri.

Ati “Urubyiruko twabonye aho amateka mabi y’amacakubiri n’ivangura byagejeje u Rwanda nubwo tutari duhari ariko ingaruka zayo zatugezeho, ibi rero bituma twirinda buri kintu cyose cyatuma u Rwanda rusubira ahabi bikadutera kwiyumvamo Ubunyarwanda.”

Yakomeje agira inama urubyiruko rwijandika mu bijyanye n’amacakubiri n’ivangura ko ntaho bizabageza, ahubwo avuga ko bakwiye gufata iya mbere bakubaka ubumwe buzageza u Rwanda ku iterambere.

Mu gukora ubushakashatsi bw’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge hatoranyijwe ingo 324 muri buri karere mu gihe ababajijwe bose hamwe ari 12,600, harimo ingo 9720 n’ababarizwa mu bigo bihuza abantu benshi 2,880.

Urubyiruko rwakuriye mu gihugu cyiza kizira amacakubiri bituma rwiyumvamo gahunda ya Ndi Umunyarwanda cyane (Ifoto: Niyonzima Moses)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .