UNICEF yahawe miliyari 3.4 Frw yo guteza imbere gahunda mbonezamikurire y’abana mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Umuryango IKEA Foundation utera inkunga ibikorwa byo kwita ku bana n’urubyiruko, washyikirije UNICEF inkunga ya miliyoni €3.5 (Asaga miliyari 3.4 Frw), azayifasha gukomeza gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda n’imiryango itari iya leta mu guhindura uburyo imiryango n’abaturage bita ku bana babo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, UNICEF yavuze ko guverinoma y’u Rwanda igaragaza ubushake mu kubaka uburezi kuri bose mu mashuri abanza, ariko mu cyiciro kibanziriza ayo mashuri kimwe na serivisi z’ibigo mbonezamikurire (ECD) ibikeneye gukorwa biracyari byinshi.

Ibyo ngo bigaragazwa n’uko inyigo ku baturage n’ubuzima bwabo (DHS) ya 2014-2015 yerekanye ko 13% gusa mu bana bose bafite hagati y’imyaka 3-6 aribo bagana porogaramu z’uburezi mbonezamikurire y’umwana muto.

Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda, Ted Maly, yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yashyize imvugo mu ngiro binyuze mu gushyira ubushobozi muri porogaramu mbonezamikurire, zirimo izishingiye ku bigo byita ku bana, mu miryango, ku gusura ingo kimwe no kwigisha abana bakiri bato.”

“Igipimo kigaragaza ko 80% by’ubwonko bw’umwana bukura afite imyaka hagati ya 0-3. Abana rero bakeneye kwitabwaho bihagije no gufashwa bakiri mu myaka yo hasi kugira ngo badatakaza amahirwe yabo yo gukura neza bakiri bato.”

Iyi nkunga ya IKEA Foundation izafasha mu gusakaza uburezi bw’incuke, muri porogaramu irimo no guhugura ababyeyi bita ku bana, gutegura indyo yuzuye na serivisi zo kurengera abana, ikazasiga abana bagera ku 40 000 bafite ubuzima bunezerewe kandi buzira umuze.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri IKEA Foundation, Vivek Singh, we yagize ati “IKEA Foundation yumva ko abana bose bafite uburenganzira bwo kugira intangiriro nziza z’ubuzima n’uburenganzira bungana ku burezi, bigatangirana no kwitabwaho mu myaka ya mbere. Niyo mpamvu dutanze inkunga isaga miliyoni €3.5 muri uyu mushinga.”

Kubera iyi nkunga kandi UNICEF Rwanda iteganya gukomeza gufasha guverinoma y’u Rwanda kurenga imbogamizi ihura nazo mu burezi bw’incuke.

Iyo gahunda yongerewe imbaraga mu gihe UNICEF isanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda muri gahunda z’ibigo mbonezamikurire y’umwana, ku rwego rw’isi porogaramu za ECD zikaba zarongerewe mu Ntego Zigamije Iterambere Rirambye.

Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda, Ted Maly

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza