00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’Urwego rw’Amagereza muri Zambia yasuye Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Mata 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu Kane, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.

Dr Chisela Chileshe n’itsinda bari kumwe basobanuriwe impamvu nyamukuru yatumye FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’uko yaje guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse akabasha no gusobanurirwa amateka yishimiye cyane gusura iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Chisela yavuze ko ari ibintu bigaragaza neza ishusho y’ukuri y’ibyabaye mu Rwanda ku buryo uretse kuba we n’itsinda bazanye babashije gusobanukirwa neza amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda, ashishikariza n’abandi batuye Isi kuza kwirebera.

Ati “Njye na bagenzi banjye twishimiye uru rugendo rugaragaza neza ishusho y’ibyo abantu banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bikerekana n’uburyo abantu bashobora gutegura kurokora ubuzima bw’abantu. Mu by’ukuri birahambaye.”

Yakomeje agira ati “Twanabonye aho umugambi w’iterambere wavuye nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika abashakaga kurimbura ibiremwamuntu bagenzi babo muri iki gihugu. Twanabonye ko gukunda igihugu bishoboka gusa iyo abantu babiharaniye bakamenya amateka y’ibyabaye mu gihugu cyabo kuva mu myaka ya 1950 kugeza by’umwihariko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.”

Dr yavuze ko icyo yumva yakora ari ugushishikariza abatuye Isi kuza mu Rwanda bakibonera ndetse bagasobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko bishimishije uburyo igihugu kirimo kwiyubaka n’uburyo abarokotse Jenoside bitaweho n’ubuyobozi bukakabafasha mu bihe by’ibikomere bagiye banyuramo byaba ibyo ku mubiri cyangwa ku mutima batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Chisela yerekwa ifoto y'ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zari zimaze guhagarika Jenoside
Dr Chisela Chileshe yasobanuriwe uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze
Dr Chisela Chileshe n'itsinda bazanye basobanuriwe amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Abahagarariye RCS na ZCS bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside
Dr Chisela Chileshe yandika mu gitabo cyagenewe abashyitsi
Ubutumwa bwa Dr Chisela Chileshe nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside
Chisela yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari isomo ku bantu bose

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .