Umuryango wa Ikibagenga wapfiriye muri Amerika watangiye gushakisha ubufasha ngo ashyingurwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Kuwa 5 Mutarama 2018 umuryango wa Gaelle Bella Ikibagenga wahamagawe na Polisi ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubamenyesha inkuru y’urupfu rwe.

Umuryango we watangiye gushaka ubufasha bwo kumushyingura, aho ku rubuga gofundme rusanzwe rwifashishwa mu gukusanya inkunga, hagaragaraho iki gikorwa cyatangijwe n’uwitwa Kristina Maddocks, uvuga ko ari nyina wa Alexandrea Savard, umugore wa Peter Ntarugera ari we musaza wa Ikibagenga.

Avuga ko mu myaka ishize bahuye n’ibizazane bitandukanye ku buryo “bakeneye inkunga mu mihango yo gushyingura no kwishyura ibindi bishobora kugenda ku guherekeza Gaelle Bella Ikibagenga.”

Umuryango ukeneye ubufasha bwihutirwa mu gutegura uburyo azashyingurwa, Abanyarwanda batangiye kwitanga.

Mu minsi itatu iki gikorwa kimaze, hamaze gukusanywa amadolari 2070 mu $15 000 bikenewe.

Urupfu rwa Ikibagenga rwamenyekanye mu cyumweru kimwe n’abandi Banyarwanda babiri barimo Dr Raymond Dusabe uheruka kwicirwa muri Afurika y’Epfo na Claire Bakesha waguye mu Buholandi mu ijoro ryo wa Kabiri, tariki ya 9 Mutarama 2018.

Amakuru avuga ko Gaelle Bella Ikibagenga atishwe.

Gaelle Bella Ikibagenga waguye muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza